Bruce Melodie na Element bagiye gutaramira mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bombi bazaririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco cyizwi nka 'Shady Mixtape Beach Party Festival' kizabera ku mucanga wa Berwick.

Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura batangaje ko rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024. 

Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha kugaragaza impano z'abo, guhuza abafana n'abakunzi b'umuziki, kugaragaza umwihariko w'imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.

Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye, rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.

Bruce Melodie na Element bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, berekeza mu Bwongereza ku nshuro y'abo ya mbere.

Bruce Melodie wamamaye mu ndirimbo zirimo 'When She's Around' ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'abo mu muryango.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo 'Fou de Toi' bagiye gutaramira mu Bwongereza. Ni bamwe mu basanzwe babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1: 55.

Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo bitabiriye kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, avuga ko ashaka kuzaba yagarutse mu Rwanda 'bitarenze tariki 28 Gicurasi 2024 kuko nabwo hari ibindi tuzaba turimo'.

Uyu munyamuziki yavuze ko yasengeye akazi k'umuziki akora, kandi Imana yagahaye umugisha ari nabyo atabyinubira n'ubwo akenshi aba afite umunaniro. Ati "Simbyinubira, mbikora nishimye, kandi ndabikunda nyine iyo biri gucamo."

Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo azagihuriramo n'abandi benshi barimo nka Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'abandi.

 

Yavuze iki gitaramo ari kigari, ariko kandi baritegura no gutaramira mu Bihugu by'u Burayi nka Canada. Ati "Ariko abantu bo mu Burayi n'ubundi turacyari kumwe n'ubundi tuzaba n'ibindi bitaramo cyane cyane ku giti cyanjye, hanyuma Canada namwe mube mutwiteguye, turaje turebere ukuntu intama zambwarwa."

Aba bombi bagiye mu Bwongereza, mu gihe baherutse guteguza indirimbo nshya. Bruce Melodie aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Soweto', ni mu gihe Element avuga ko azashyira hanze indirimbo yise 'Milele'.

Bruce Melodie yavuze ko bakoze izi ndirimbo bashingiye ku kuba muri iki gihe ibihangano biri kujya hanze 'bitameze neza' ari nayo mpamvu izo bazashyira hanze bazitezeho kuzakura abantu mu bukonje.

Mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie wakoranye na Shaggy indirimbo bise 'When she's around', Element usanzwe ari Producer wa 1:55 AM;

Hari kandi Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo 'Sekemba' na VjOj, John Blaq, Zex Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25 Gicurasi 2024.

Ni mu gihe abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n'abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n'aba Dj.

Ibi bitaramo by'iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

Ari mu bazaririmba mu iserukiramuco 'One Love Africa Music' rizabera muri 'Suède' kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.

Iri serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss'B wo muri Congo, Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n'abandi.


Ubwo Bruce Melodie na Element bari ku kibuga cy'indege bitegura kujya mu Bwongereza


Element aherutse guteguza gushyira hanze indirimbo yise 'Milele' yafatiye amashusho muri Kenya


Bruce Melodie avuga ko indirimbo ye yise 'Soweto' iri mu zigize Album ye nshya

 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ABA BOMBI BATANZE MBERE Y'UKO BAJYA MU BWONGEREZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143277/bruce-melodie-na-element-bagiye-gutaramira-mu-bwongereza-bateguza-na-canada-143277.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)