Ni igisubizo yatangaze cyahuranyije asubiza ku ibaruwa iherutse gushyirwa hanze n'umunyamategeko Turahirwa Théogène wunganira Agasaro Diane usaba ko yahabwa indezo y'umwana babyaranye.
Ku wa 22 Mata 2024, Agasaro Diane yisunze uyu munyamategeko we, yandikiye Bruce Melodie na Label abarizwamo ya 1:55 AM, amusaba kubahiriza ibyo bavuganye agatanga indezo.
Ati 'Mu biganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo [â¦] kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y'ishuri no kwivuza.'
Mu gusoza ibaruwa, Umunyamategeko Turahirwa yabwiye Bruce Melodie ko igihe cyose yaba atubahirije ibiteganyijwe mu gutanga indezo, hazitabazwa inzira z'inkiko, kugira ngo ikibazo afitanye na Agasaro Diane gishakirwe umuti urambye.
Bati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe. Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.'
Isoko z'amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n'ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.
Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw'amategeko kugirango umwana we abone indezo.
Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.Â
Bati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.'
Mu kiganiro yagiranye na shene ya Label abarizwamo ya 1:55 AM, Bruce Melodie yavuze ko atazongera kuvuga ku bintu bijyanye n'abana, kuko yamenye ko umwana ari umutware.
Ati "Buriya ibintu birimo abana sinkibivugaho cyane, cyera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho mpaze gukurira namenye ko buriya umwana ari umutware mpita ndekera. Nanabasezeranya ko uretse n'uyu munsi n'ikindi gihe ntazabivugaho.'
Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana. Â
Yavuze ati 'Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n'ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.'
Uyu mwana asigaye arerwa n'abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.Â
Akomeza ati 'Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.'
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.Â
Ati 'Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.'
Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.
Ati 'Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.'
Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n'umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n'umugiraneza 'w'umunyamakuru' wamwiyanditseho. Ni nyuma y'uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.
Inkuru bifitanye isano: Amategeko avuga iki? Ibya Bruce Melodie na Diane umusaba indezo y'uwo atarera byabaye agatereranzamba
Bruce Melodie yumvikanishije ko nta munsi n'umwe azavugira mu itangazamakuru ibijyanye n'umwana Agasaro Diane avuga ko babyaranye
Bruce Melodie yamenye ko umwana ari umutware, bityo ntakwiye kubigarukaho imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho
Bruce Melodie ntiyemera ko umwana ari uwe- Ushingiye ku itegeko nta ndezo asabwa gutanga
Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y'umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z'amategeko
Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w'uyu muhanzi yararwayeÂ
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYA BRUCE MELODIE
">