Bruce Melodie yavuze ku by'indezo yanze gutanga n'inda yibagishije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibijyanye n'indezo y'umwana we bamushinja kudatanga ntacyo yabivugaho kuko umwana ari umutware nta kintu kijyanye na byo azongera kuvugira mu itangazamakuru.

Mu mpera z'ukwezi gushize ni bwo Agasaro Diane yongeye guhagurukira umuhanzi Bruce Melodie avuga ko babyaranye amusaba kuzuza inshingano ze agatanga indezo.

Yavuze ko agomba kuzuza inshingano ze nk'umubyeyi akita k'umwana we w'umukobwa atabikora akaba yagana inzira y'Ubutabera.

Bruce Meleodie binyuze kuri 1:55AM Media yavuze ko icyo kibazo cy'indezo nta kintu yakivugaho kuko umwana hari uburenganzira aba agombwa.

Ati "Ibintu birimo abana ntabwo nkibivugaho cyane, kera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, nanabasezeranya ko uretse n'uyu munsi n'ikindi gihe ntazabivugaho."

Uyu muhanzi kandi yagarutse ku byavuzwe mu minsi ishize ko yibagishije inda, aho yanze kubyemera cyangwa ngo abihakane.

Ati "Inda yanjye ariko. Ngo nibagishije inda nukuri ku Imana. None se ni inde wantwazaga ako kanure avuge ngo kari kamubangamiye? Mwebwe mungendaho mukagenda no ku kanure nibikiye, inda yanjye iracyariho ahubwo tugenda tugakora gake gake, gusa niba naranakabagishije nta mukene burya ukora ibyo, hari imikino abakene badakora mbaye narakoze ibyo naba naramaze kugera ku rundi rwego."

Bruce Melodie ubu akaba abarizwa muri Nigeria aho yagiye gufatira amashusho y'indirimbo ye 'Suweto' imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye yitegura gusohora.

Yavuze ko ibyo yashinjwe na Agasaro kwanga gutanga indezo ntacyo yabivugaho kubera inyungu z'umwana
Yanze kwerura niba koko yarabagishije inda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-ku-by-indezo-yanze-gutanga-n-inda-yibagishije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)