Bruce Melodie yavuze ku byo kwibagisha inda no kudatanga indezo 'y'umwana we' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi gushize nibwo Agasaro Diane yongeye kuvugwa mu itangazamakuru biturutse ku ibaruwa yanditswe n'umunyamategeko we, Turahirwa Théogène wo muri Authentic Advocates, aho bandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM Ltd abarizwamo, basaba ko bakemura ikibazo cy'indezo y'umwana babyaranye.

Muri iyi baruwa Agasaro n'umunyamategeko we bavuze ko ije ikurikiye ibiganiro Agasaro yagiranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye icyakora ntabashe kuzuza ibyo babaga bumvikanye.

Kuva aho ibaruwa igiriye hanze, Bruce Melodie na 1:55 AM ntibigeze bagira icyo bayivugaho gusa uyu munsi ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Nigeria, yabwiye 1:55AM Media ko ubu yamaze kumenya agaciro gakomeye umwana aba afite, bityo adateze kongera kuvuga kuri iki kibazo cy'umwana na Agasaro.

Ati 'Buriya ibintu birimo abana sinkibivugaho cyane, kera ntarakura, ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, ndanabasezeranya ko uretse n'uyu munsi n'ikindi gihe ntabwo nzabivugaho.'

Kuva iyi baruwa yajya hanze kugeza uyu munsi, ntibizwi neza niba Agasaro Diane n'umunyamategeko we barasubijwe na Bruce Melodie, bakicarana bagakemura ikibazo bafitanye dore ko uyu mubyeyi yirinze kuvugisha itangazamakuru.

Bruce Melodie avuga ko ubu yamaze kwakira ubuzima arimo bw'icyamamare ku buryo ahora yiteguye ko isaha n'isaha hasohoka inkuri y'ibibi cyangwa ibyiza bimuvugwaho.

Aha niho yahereye asaba ibyamamare n'abandi bagana muri ubu buzima kwakira ko ibi biba bigomba kubabaho uko byagenda kose.

Ku bijyanye n'amakuru avuga ko yagabanyishije inda, Melodie yagize ati 'Akanure kanjye ndi kugakoraho. Mungendaho mukagenda no kukanure nibikiye imbere, inda yanjye iracyariho. Niba naranayigabanyishije nta mukene ubikora, mbaye narakoze ibyo naba narageze ku rundi rwego. Hari imikino abakene badakina.'

Melodie wari warasezeranyije abakunzi be ko album ye yise 'Sample izasohoka muri Gicurasi 2024, yabasabye kwihangana avuga ko hari ibitaratungana neza ku ndirimbo ziyigize bityo hazasohoka indirimbo imwe, ahereye kuri 'Sowe' nyuma yaho nibwo azasuzuma niba ari ngombwa kuyishyira hanze ari icya rimwe.

Reba video y'ikiganiro Bruce Melodie yatanze hano

Bruce Melodie yavuze ku birego ku kwibagisha inda n'ibirego bimushinja kwanga gutanga indezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bruce-melodie-yavuze-ku-kwibagisha-inda-n-umwana-ashinjwa-kubyara-mu-gasozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)