Bruce Melodie yibagishije inda? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavuga ibi bashingira ku kuba amaze iminsi afite imiterere 'myiza' imugaragaza nk'umuntu wayobotswe cyane na Sports nk'uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu atandukanye akoreramo Sports (muri Gym).

Indirimbo ye 'Soweto' iri mu zizaba zigize Album ye ateganya gushyiraho indirimbo 16. Urugendo yagiyemo rugomba kumara umunsi umwe, kuko amashusho y'iyi ndirimbo ayafata kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 agahita agaruka mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura gufungura ku mugaragaro inyubako ya 'Kigali Universe'.

Iyi Album irihariye kuri Bruce Melodie, kuko yakoranyeho n'abahanzi banyuranye kandi hariho indirimbo igaruka ku mubyeyi we yahimbye yishyize mu mwanya wa Mushiki we atekereza ku mubyeyi wabo witabye Imana.

Ni Album yagombaga kujya hanze muri Gicurari 2024, ariko Bruce Melodie avuga ko agifite iminsi yo kuyikoraho, ku buryo atemeranya n'abavuga ko yatinze kuyishyira hanze.

Ati "Album bisa n'aho yarangiye, ahubwo uburyo bwo kuyibaha nibwo tugiye kugenda tubereka, tuzagenda tubavunguriraho nk'ebyiri cyangwa se eshatu ubundi tugahita dushyira hanze indirimbo, ariko ndabizi ko mufite inyota ariko nabikoze mbishaka..."

Bruce Melodie yavuze ko umwaka ushize adasohora indirimbo ariko 'twakoraga ibitaramo'. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gutuma abantu bamukumbura nk'imwe mu nzira nziza kuri we yo kwamamaza ibihangano bye.

Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z'abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugirango amenyekane, ariko ngo sibyo.

Yavuze ko yanatunguwe n'ibintu z'abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati "Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw'Imana, nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda no kunanure nibikiyemo imbere."

 

Bruce Melodie yavuze ko inda ye ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda 'nta mukene wabikora'. Ati "Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi rwego."

Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane, kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati "Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro."

 

Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria gufatirayo amashusho y'indirimbo ye 'Soweto'

 

Bruce Melodie yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk'uko byavuzwe mu minsi ishize itandukanye


Bruce Melodie avuga ko amaze umwaka adashyira hanze indirimbo ariko yakoze ibitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143007/bruce-melodie-yibagishije-inda-143007.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)