Bugarama: Abagabo banenga bagenzi babo baharika abo bashakanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kibaya cya Bugarama mu mirenge ya Muganza na Bugarama ni hamwe mu hagaragara abagabo bashaka abagore barenze umwe.

Abagabo n'abagore bo muri iki gice bavuga ko mu mpamvu zitera abagabo gushaka abagore barenze umwe harimo amashuri make, gukurikira imitungo ku bagore, uburaya no kudasezerana imbere y'amategeko.

Umwe mu bagabo baho yabwiye IGIHE ko afite mwene wabo ufite abagore batandatu barimo bane yubakiye na babiri akodeshereza.

Yankurije Vestine wo mu Murenge wa Bugarama yashatse umugabo babyarana abana bane, bamaranye imyaka 10 umugabo aramusiga, ajya gushaka undi mugore ufite imitungo.

Uyu mubyeyi yavuze ko umugore wa kabiri amubangamira, kuko amutera ku isambu yiguriye agasarura imyaka ihinzemo. Yankurije n'abana be bane babayeho mu buzima bubi kuko umugabo yamutaye mu bukode.

Ati 'Igitera ubuharike ni uko bamwe mu bagabo bo mu Bugarama baba bashaka gutungwa n'imitungo y'abagore no kuba bitwaza ko batasezeranye n'umugore wa mbere bigatuma bareka ingo zabo bagasanga abagore bafite imitungo.'

Mu bagabo bavugwaho guharika abagore babo, nta wigeze yemera kugira icyo abivugaho, icyakora bagenzi babo bafite umugore umwe banenga iyi myitwarire, bakavuga ko iteza ibibazo mu muryango nyarwanda.

Stephanie Kirayi w'imyaka 65, afite umugore bamaranye imyaka 35. Bamaze kubyarana abana barindwi ndetse avuga ko atazigera ashaka umugore wa kabiri.

Uyu musaza yatangaje ko igitera ubuharike mu Bugarama ari uko bamwe mu bagabo baho nta nkwano batanga kuko umugabo atereta umukobwa, akamajyana yamugeza mu rugo, babyarana kabiri akamuta, agashaka undi, na we babyarana akamureka agashaka undi.

Ati 'Umugabo akwiye kugira abana ashoboye n'umugore ashoboye, ariko kugira ngo ubyare abana ugende ubatatanya nk'ab'ingurube cyangwa inkoko, oya. Si ko umugabo akwiye kumera'.

Ntirumenyerwa Oliver afite umugore bamaranye imyaka 21. Yemeza ko ataramuharika ndetse avuga ko nta n'ibyo ateganya. Avuga ko gushakana n'abagore benshi yiganje mu bagabo baba baragiye gushakira imibereho mu Bugarama no mu bo mu idini ya Isilamu.

Ati 'Bigira ingaruka zikomeye cyane kuko iyo bigeze ku mitungo, usanga hazamo amakimbirane, umugore wa mbere akifuza ko imitungo yahashye itajya gutunga abo ku mugore wa kabiri. Iyo umubyeyi umwe muri abo apfuye, usanga ku bintu by'izungura na none bibyara amakimbirane cyane.'

Ntirumenyerwa umaze uyobora abunzi mu kagari avuga ko ubuharike bwiganje mu bibazo abaturage bageza ku nteko akuriye kuko butuma abana bata ishuri, mu bataye ishuri hakabonekamo ibisambo bihungabanya amahoro n'ituze rya rubanda.

Ati 'Njyewe inama natanga ni uko umugabo yagakwiye gutunga umugore umwe, bakajya inama, bagakorera ibizababeshaho n'abazabakomokaho. Iyo migirire yo kuzana abarenze umwe ndayinenga kubera ko n'ijambo ry'Imana rirabitubuza'.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mbere nta burenganzira ku mutungo itegeko ryahaga utarasezeranye n'umugabo we ariko ngo ryarahindutse. Bisobanuye ko iyo mugabo abanye n'umugore kabone n'iyo baba batarasezeranye imbere y'amategeko, uwo mugore aba afite uburenganzira ku mitungo.

Nirere ati 'Ibyo bintu by'ubuharike n'ubushoreke ni icyaha ntabwo byemewe mu mategeko y'u Rwanda.'

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari 'Ukugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro'.

Igitabo cy'amategeko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya 247 y'igitabo cy'amategeko ahana isobanura ko ubushoreke ari imibanire nk'umugabo n'umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe.

Uhamwe n'icyaha cy'ubushoreke ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza kuri 200.000 RWF (ingingo ya 248).

Mu kibaya cya Bugarama hakunze kugaragara abagabo bashaka abagore barenze umwe
Bamwe mu bagore bo mu Bugarama bavuga ko abagabo bashaka abandi bagore baba bakurikiye imitungo
Abagabo bo mu Kibaya cya Bugarama banenga bagenzi babo baharika abagore babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugarama-abagabo-banenga-bagenzi-babo-baharika-abo-bashakanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)