Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside baremewe n'Urugaga rw'Abaganga Babaga mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 11 Gicurasi 2024, kibera ku biro by'Umurenge wa Musenyi, aho abagize uru rugaga bahuye na bamwe mu bagize imiryango y'abarokotse bakagirana n'ikiganiro.

Iki gikorwa ariko cyabimburiwe n'ikindi cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abagize Rwanda Surgical Society, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bakaganirizwa amateka yaranze Bugesera mu bihe bya Jenoside no mu myaka yabanje.

Bagaragarijwe uko Abatutsi bacunagujwe, bakabaho ubuzima bubi aho mu bihe bya mbere ya Jenoside nta munsi washiraga hadapfuye Umututsi kubera inzara, umwanda cyangwa amasazi ya tsetse yari ahari ku bwinshi.

Musengimana Clotilde, ni umubyeyi w'abana babiri, akaba n'umwe mu barokotse Jenoside kuko yabaye afite imyaka 14. Yabwiye igihe ko ubwo yamenyeshwaga ko umuryango we uzorozwa inka yasazwe n'ibyishimmo byinshi agahita yumva ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Ati 'Nta nka nagiraga urumva byanshimishije cyane, urumva bwaki iwanjye n'imirire mibi bigiye guhinduka kuko nzabona amata mbone n'ifumbire ubu ngiye guhita ntera insina umusaruro wiyongere kandi nuboneka n'abana ku mashuri baziga neza, bizagenda biza.'

Uzamukunda Gaudance nawe ni umukecuru washyikirijwe inka avuga ko anyuzwe cyane no kuba amasaziro ye agiye kuba meza kuruta uko byari bimeze.

Yagize ati 'Mbere y'uko ndemerwa ubuzima bwari bumeze neza ariko ubu bugiye kurushaho kumera neza cyane, ndashima cyane ubuyobozi bwiza buhora budutekerezaho. Nagiraga ubushobozi buke, ariko ubu urabona ko bampaye inka ihaka, ngiye kunywa amata nk'umukecuru mbese amasaziro meza.'

Iyi miryango yarojwe inka yahawe n'ibindi nkenerwa mu kuzitaho buri munsi birimo imiti yazo ndetse n'ubwishingizi bwazo.

Uru Rugaga rw'Abaganga Babaga kandi rwanishyuriye ubwisungane mu kwivuza abandi baturage 1oo bo muri uyu Murenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuganga ubaga akaba ari n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yavuze ko yababajwe cyane no kubona abantu barahungiye muri kiliziya bahizeye amakiriro ariko Interahamwe ntizihatinye ahubwo zikabatsemba.

Ati 'Niyo mpamvu twe nk'abakuru bari kumwe n'abato batangiye umwuga wo kubaga, twongera kwiyibutsa aho igihugu cyavuye kugira ngo ibyo bakora babikore baharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa igisa nkayo bitazongera kubaho ukundi'.

'Twe nk'abaganga ni inshingano zacu kwita ku bantu bose ariko cyane cyane iyo tugeze mu bihe nk'ibi ni byiza ko hari abo twitaho by'umwihariko baba bakeneye kwitabwaho no guterwa inkunga bakerekwa ko n'ubwo babuze imiryango ariko duhari kandi ku bwabo, ibi ni ingenzi cyane kandi bikwiye guhoraho.'

Zimwe mu ntego z'ibanze z'uru rugaga ni ukugira uruhare rugaragara mu guteza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda, guteza imbere ubufatanye n'imikoranire n'izindi ngaga mu gihugu na mpuzamahanga, mu rwego rwo guharanira iterambere ry'imikorere y'abaganga babaga.

Uzamukunda Gaudance, nawe yashyikirijwe inka, yavuze ko izamufasha mu masaziro ye
Umukozi wo ku Rwibutso rwa Nyamata asobanurira amateka abagize Rwanda Surgical Society
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard, yashimiye abagize Rwanda Surgical Society kubw'iki gikorwa bakoze
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yandika mu gitabo cy'abashyitsi basura Urwibutso rwa Nyamata
Umuganga ubaga akaba ari n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yagaragaje ko ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside ari ibigomba guhoraho
Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata
Imiryango ibiri yo mu Murenge wa Musenyi yorojwe inka
Rwanda Surgical Society, yishyiriye abarokotse Jenoside 100, ubwisungane mu kwivuza

Amafoto: Moise Niyonzima




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-akanyamuneza-ku-barokotse-jenoside-baremewe-n-urugaga-rw-abaganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)