Burera: Ububiko bwa MAGERWA bwafashwe n'inkongi, ibicuruzwa birakongoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko iyi nkongi y'umuriro yibasiye ubu bubiko mu rukerere mu masaha ya kumi za mu gitondo kugeza ahagana Saa Sita z'amanywa ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe Kuzimya inkongi ryari rimaze kuzimya uyu muriro wose.

Iyi nkongi y'umuriro yibasiye ibice bibiri bigize ubu bubiko birimo ahabikwa ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse n'ibyambutse umupaka mu buryo bwa magendu byose bikaba byahiye bigakongoka.

Agaciro k'ibyangirikiye muri ubu bubiko ntikaramenyekana kuko ibarura rigikomeje.

Umucuruzi Ntibankunze Gaspard ukura ibicuruzwa muri Uganda wari afitemo imifuka 50 y'akawunga, yavuze ko yahaje mu masaha ya mu gitondo kuyireba asanga hari gushya ndetse ubutabazi bwatangiye gukorwa.

Yavuze ko iyi nkongi y'umuriro yamuteye igihombo.

Ati 'Nta kintu nasigaranye ibyo nari mfite byahiriyemo hano. Umushoramari wa hano niba yari afite ubwishingizi wenda ashobora kugira icyo azadukorera'.

Iyi nkongi y'umuriro kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye.

Mu gihe aha hakirirwaga ibicuruzwa biva muri Uganda hahiye, inzego bireba zatangiye gutekereza ubundi buryo bwaba bukoreshwa harimo no kuba ibicuruzwa byajya byakirirwa ku isoko nyambukiranyamipaka rya Cyanika riri hafi kugira ngo ubuhahirane budahagarara.

Polisi y'u Rwanda yahise itabara itangira kuzimya
Ibicuruzwa byarimo byahiye birakongoka
Ntiharamenyekana neza agaciro k'ibyatikiriye muri iyi nkongi
Imirimo yo gukoresha ubu bubiko bwa MAGERWA yabaye ihagaze

Amafoto: RBA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ububiko-bwa-magerwa-bwafashwe-n-inkongi-y-umuriro-burakongoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)