Bushali, B-Threy na Dr. Nganji bagiye gutaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, aho mu babaherekeje harimo n'abafasha babo.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gutaramira mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n'ibindi binyuranye.

Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk'abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z'umuziki w'abo.

Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe. 

Ati 'Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n'uko abantu bose bakora ikintu.'

Ku wa 18 Gicurasi 2024, Bushali, B-Threy ndetse na Dr Nganji bazakora igitaramo gikomeye cyubakiye ku njyana ya 'Kinyatrap' kizabera ahitwa Theatre Chailot.

Ni mu gihe, ku wa 24 Gicurasi, aba bahanzi bombi bazahurira mu iserukiramuco 'Africa Fest' rizabera mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa. Hazaririmba Bushali, B-Threy ndetse na Dr Nganji.

Ku wa 25 Gicurasi 2024, aba bahanzi bombi bazaririmba mu iserukiramuco rizwi nka 'Nyege Nyege' risanzwe rinabera mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala.

Ibi bitaramo bizasozwa n'ibyo bazakora ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2024 bizabera ahitwa 'Because Music', aho bazanakorera bimwe mu bihangano by'abo. Bushali na B-Threy bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.

Bombi bahahuriye mu ndirimbo 'Amabara' bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.

Dr Nganji bajyanye mu Bufaransa yanabahurije mu ndirimbo bise 'Kanyabunyobwa' imaze umwaka isohotse.

Mu Mujyi wa Lille aho Bushali na B-Threy bazataramira, ni Umurwa Mukuru w'Akarere ka Hauts-de-Frnce mu Majyaruguru y'u Bufarana, hafi y'Umupaka n'u Bubiligi. Ni Umujyi w'umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n'abantu benshi muri iki gihe. Wahoze ari umurwa w'abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.

Uyu Mujyi uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe n'abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare itangazwa mu mezi ya mbere y'uyu mwaka. Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n'abantu 1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56% ugereranyije n'umwaka wa 2024.

Ibyo wamenya kuri Théâtre National de Chaillot, aho Bushali, Dr. Nganji na B-Threy bazataramira

Théâtre National de Chaillot aho bazamurikira urugendo rwa Kinyatrap, ni hamwe mu hantu hasanzwe hazwi cyane herekanirwaga ikinamico kuva mu kinyejana cya 16 (mu 1937).

Ni inyubako iherereye hafi y'Umunara wa Eiffel mu Busitani bwa Trocadéro. Théâtre de Chaillot ifatwa nk'ahantu hanini habera ibitaramo bikomeye mu Mujyi wa Paris.

Iyi nyubako yubatswe hagati ya 1934 na 1937 n'abavandimwe Jean na Édouard Niermans mu imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Paris mu 1937, yubatse ahahoze hitwa Ingoro ya Trocadéro, ubwayo ni inyubako nini yubatswe mu imurikagurisha ry'isi rya Paris ryo mu 1878.

Herekaniwe amakinamico akomeye arimo aya Valentine Fabre na John Perrottet. Banafite ishuri ry'ikinamico hamwe n'ahantu habera amakinamico.

Hari igice cy'iyi nyubako cyitiriwe 'Jean Vilar' cyakira abantu 250, hari kandi 'Salle Gémier' ifite imyanya 420, na Studio y'imyanya 80 yeguriwe ku bikorwa bito.

Mu 2007, nibwo Minisiteri y'Umuco y'u Bufaransa iyobowe na Christine Albanel yasabye ubuyobozi bwa 'Théâtre national de Chaillot' guteza imbere imbyino zigezweho, cyane cyane umurimo w'abakorikori b'Abafaransa.

Kuva icyo gihe iyi nyubako yatangiye kwerekana imbyino mpuzamahanga ku rwego mpuzamahanga ku Isi , amakinamico, umuziki ndetse n'ubuhanzi bugaragara - kuba "ikinamico yakira ibihangano mu buryo butandukanye".

Hahora habera ibirori by'amasosiyete mpuzamahanga y'imbyino nka Forsythe Company, Royal Ballet yo muri Suède hamwe n'ingabo za Irlande Colin Dunne. 


Abaraperi bakuranye nk'impanga, Bushali na B-Threy berekeje mu Bufaransa ku nshuro yabo ya mbere

 

Ku nshuro ye ya mbere, umuraperi Bushali agiye gutaramira mu gihugu cy'u Bufaransa- Ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'umugore we n'umwana


Nyuma y'uko aherutse gushyira hanze Extended Play (EP), B-Threy yerekeje mu Bufaransa- Ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'umugore we n'umwana


Dr Ngaji uherutse gushyira hanze Album ya kane yise 'Kinyarwanda' yerekeje mu Bufaransa




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143035/bushali-b-threy-na-dr-nganji-bagiye-gutaramira-mu-bufaransa-amafoto-143035.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)