Amakuru y'uko uru ruhinja ruri mu musarane yatangiye gucicikana ahagana Saa Sita z'ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 aribwo batangiye imirimo yo kurushakisha kugeza ubwo rwabonekaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru, avuga ko uru ruhinja rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo hakorwe ibizamini byisumbuyeho kugira ngo hamenyekane icyarwishe.
Yagize ati "Yego nibyo ku wa 30/05/2024 saa 15:00' muri UR CAVM habonetse umurambo w'uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12 na 24 ruvutse. Umurambo wanjyanwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja."
Ingingo ya 123 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko 'Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.'