Umuhanzikazi Butera Knowless yashimangiye ubuhanga bwa Bruce Melodie na The Ben, abura amahitamo ubwo yari abajijwe n'umukunzi we umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo, agaragaza ko bose bakorana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yahaye abakunzi be umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka nawe abasubize.
Umwe mu bamubajije yamubajije umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo hagati ya Bruce Melodie na The Ben.
Ati "Bibaye ngombwa ko hagati ya Bruce Melodie na the Ben uhitamo umuhanzi umwe mukorana indirimbo ,wahitamo nde ?"
Knowless yamusubije ko bose ari abahanga ndetse ko bose bafitanye indirimbo, agaragaza ko bibaye ngombwa bakorana n'izindi.
Yagize ati " Bose ni Abahanga, bose turazifitanye, Kandi twakongera tukanakora izindi bose."
The Ben na Butera Knowless bafitanye indirimbo bise 'Mba Hafi' yasohotse mu 2010, mu gihe Bruce Melodie na Knowless bafitanye indirimbo bise 'Deep in Love' yasohotse mu 2018.
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW