Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, buri mwaka azenguruka mu bigo byose bifite aho bihuriye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta kugira ngo agenzure niba ikoreshwa neza, yarangiza agakora raporo ikubiyemo amakosa yose yagiye abona muri buri kigo ajyanye n'ikoreshwa nabi ry'umutungo w'Igihugu.
Ibyo iyo birangiye, ageza iyo raporo ku Nteko Ishinga Amategeko hanyuma nayo igakora akazi kayo, nk'urugero Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu izwi nka 'PAC' ihamagaza inzego n'ibigo byagaragaweho n'imicungire mibi kugira ngo bibarizwe mu ruhame imvano y'ayo makossa byisobanure.
Ubwo hari uhise wibaza ati 'hanyuma se hakurikiraho iki?', nanjye namuha igisubizo nk'icyo umwe mu bayobozi ajya akunda gutanga aburira abakora ibyaha agira ati 'Igihugu kiri maso.' Ubwo ibikurikiraho hari izindi nzego ziba ziri maso zibireba, byose mu gusigasira umutungo w'igihugu.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta agenzura inzego zose zofite aho zihuriye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta, akagenzura ibintu bitatu by'ingenzi ari byo ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'amabwiriza ndetse n'agaciro k'ifaranga [uburyo ibyakozwe bihwanye n'amafaranga yabitanzweho].
Zimwe mu nzego zitahwemye kugaragarwaho n'amakosa y'imicungire y'umutungo ni uturere, aho wasangaga amakosa akabije ndetse agenda yisubira, gusa nk'uko bigaragazwa na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2023, hari intambwe ifatika yatewe mu turere igendanye no gukosora ayo makosa.
Iyi Raporo igaragaza ko mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, uturere n'umujyi wa Kigali byari byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,127 Frw, akaba ari nayo Umugenzuzi Mukuru yarebaga uko yakoreshejwe n'uburyo ibitabo byatwo by'ibaruramari bigaragaza imikoreshereze nyakuri yayo, nta binyuranyo cyangwa ibyuho birimo.
Raporo ya 2023 igaragaza ko mu turere 27 n'Umujyi wa Kigali, uturere 25 bihwanye na 92.5% twabonye nta makemwa mu bitabo by'ibaruramari, akaba ari ku nshuro ya mbere bigeze kuri icyo kigero, kuko nko mu 2022 uturere 12 ari two twari twabonye nta makemwa, mu gihe mu 2021 nta karere na kamwe kari kabonye nta makemwa mu bitabo by'ibaruramari.
Uretse uturere 25 twabonye nta makemwa, bivuze ko umutungo wakoreshejwe neza, uturere tubiri nitwo twabonye byakwihanganirwa [Kamonyi na Ruhango], ugereranyije na 13 twari twayibonye mu mwaka wabanje.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyi ntambwe bayikesha ingamba zitandukanye zashyizweho, zirimo gahunda yo kwigiranaho, gukorera hamwe kw'abashinzwe kugenzura imari ya Leta kugira ngo ibitabo byose bikenerwa n'abagenzuzi bibonekere igihe, gutanga inama no kongerera ubumenyi abakozi n'ubuvugizi.
Ati 'Nka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, turashimira buri wese, uturere n'abafatanyabikorea bagize uruhare mu guca aka gahigo. Leta yacu ikomeza kwita cyane ku kubaza inshingano nk'inzira izana impinduka ziganisha ku iterambere.'
Uretse ku bitabo by'ibaruramari uturere twateye intambwe idasanzwe, no mu bindi byiciro naho hari intambwe yatewe, nko ku birebana non kubahiriza amategeko n'amabwiriza mu mwaka wa 2022/2023, uturere dutandatu twabonye nta makemwa, mu gihe 21 twabonye byakwihanganirwa.
Utwo turere dutandatau twabonye nta makemwa muri icyo cyiciro ni Huye, Ruhango, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyaruguru.
Ni mu gihe ku birebana n'agaciro k'ifaranga, uturere 23 twabonye byakwihanganirwa ugereranyije na 18 twari twayibonye mu mwaka wabanje, mu gihe dutanu gusa ari two twabonye biragayitse ugereranyije na 10 twayibonye mu mwaka wabanje.
Hari ushobora kumva nta makemwa, byakwihanganirwa na biragayitse ntamenye impamvu yabyo n'icyo bisobanuye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Ubundi iyo abagenzuzi barangije gukora ubugenzuzi bw'ikoreshwa ry'umutungo w'igihugu muri buri kigo, bagira icyo babivugaho bigendeye muri bya byiciro bitatu [ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'amabwiriza n'agaciro kw'ifaranga].
Muri buri cyiciro bakora icyo twakwita nko gutanga amanota. Abitwaye neza cyane, ni ukuvuga abakoresheje neza umutungo wa Leta nk'uko wagombaga gukoreshwa bahabwa inota ryitwa 'Nta makemwa', naho abagize amakosa bakora ariko adakabije, ashobora gukosorwa byoroshye bahabwa inota ryitwa "Byakwihanganirwa', naho abagaragaweho n'amakosa akabije bahabwa inota rya 'Biragayitse'.
Tugarutse k'uko uturere tw'itwaye mu igenzura ry'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, ku bigendanye n'iyubahirizwa ry'inama zatanzwe n'Umugenzuzi w'Imari ya Leta naho hari impinduka nziza, kuko zashyizwe mu bikorwa ku mpuzandengo ya 67% ugereranyije na 65% mu 2022 na 56.5% mu 2021.
Nyaruguru ni yo yahize utundi aho yashyize mu bikorwa inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku kigero cya 84%, mu gihe Ngoma yaje ku mwanya w'inyuma ku kigeri cya 46%.
Izo mpinduka kandi zanagaragariye ku igabanuka ry'uturere twitabye PAC, kuko muri uyu mwaka hitabye gusa uturere dutandatu gusa, ari two Burera, Nyagatare, Rulindo, Muhanga, Ngoma ndetse na Rubavu.