Byagenze bite ngo Ani Elijah utarabona icyangombwa na kimwe ngo asubire mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu Amavubi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'ubusabe bw'umutoza Frank Sptller wakomeje kugaragaza ko yifuza rutahizamu Ani Elijah, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryemeye ko ajya mu mwiherero kimwe n'abandi nubwo atarabona ibyangombwa.

Ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda by'umwihariko abakinnyi bakina imbere mu gihugu binjiye mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Mu bakinnyi bari baje mu mwiherero harimo na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wasabye kuba umunyarwanda, ni nyuma y'uko umutoza Frank Spittler yagaragaje ko amwifuza cyane.

Gusa bitunguranye yahise akurwa muri uyu mwiherero kuko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda kuko amategeko amugonga.

Ku mugoroba w'ejo hashize ni bwo uyu rutahizamu watsinze ibitego 15 muri shampiyona ya 2023-24, yongeye gusubira mu mwiherero benshi bibaza icyahindutse.

Mu kiganiro cy'umwihariko umunyabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta cyahindutse yagiye mu mwiherero kuko umutoza amushaka ngo ibyangombwa nibiboneka azamutwara nibibura azamusiga.

Yavuze ko ari umukinnyi umutoza yagaragaje ko ashaka cyane. Ati 'Elijah ni umukinnyi umutoza yifuza ariko tukamwereka ko hari ibintu ibisabwa kugira ngo umukinnyi ahindure ubwenegihugu abe yakinira ikindi gihugu kuko atari umunyarwanda.'

Yakomeje avuga ko intambwe ya mbere kwari ukubaza Federasiyo ya Nigeria niba atarakiniye iki gihugu kuko mu ibaruwa ye isaba kuba umunyarwanda ariko yari yanditse.

Ati 'Icya mbere ni ukubaza Federasiyo y'igihugu cye cya Nigeria niba atarigeze akinira iki gihugu, twarayandikiye ntabwo yahise isubiza ariko ku bw'amahirwe turi mu nama yarasubije ko atigeze abakinira ndetse ko nta n'ikibazo gihari akiniye u Rwanda, ibyo birimo mu ibaruwa twandikiwe.'

Aha ngo ni ho umutoza yahise yumva yamutwara mu mwiherero 'yahise avuga ko yaza mu mwiherero ariko turamubwira ngo yaba yihuse kuko hari ibindi bitarakemuka, ni bwo yongeraga akavamo.'

Kalisa Adolphe akomeza avuga ko icyari gikurikiyeho ari ukureba niba Nigeria ivuga ko atayikiniye, amategeko ya FIFA yo avuga iki kugira ngo umukinnyi akinire ikindi gihugu kuko hari imyaka bisaba kuba amaze mu gihugu mu gihe nta nkomoko gifitemo.

Ati 'Icyo gihe ntabwo wigira nyirandabizi, hari 'FIFA Status of player' ni yo ibishinzwe, twarayandikiye ntabwo iradusubiza turategereje.'

Gusubira mu mwiherero ngo byatewe n'umutoza wakomeje kugaragaza ko amukeneye asaba ko yaza mu bandi ngo nibikunda bizakunde ari mu bandi.

Ati 'Ariko umutoza aratubwira ngo mwanyeretse ko hari ibirimo gukorwa n'aho bigeze, naze mu bandi nibikunda tuzajyana ariko nibidakunda ntabwo azajya ku rutonde rw'abakinnyi bazagenda azasigara.'

Umunyamabanga wa FERWAFA kandi yakuyeho urujijo avuga ko nta bwenegihugu arasabirwa kuko atabusabirwa bataramenya niba koko yemerewe gukinira u Rwanda.

Amavubi azakina na Benin muri Côte d'Ivoire tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena.

Ani elijah yasubiye mu mwiherero w'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-ani-elijah-utarabona-icyangombwa-na-kimwe-ngo-asubire-mu-mwiherero-w-ikipe-y-igihugu-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)