Byagenze bite ngo rutahizamu Ani Elijah yisange yatumbagije ibiciro, ibiganiro n'amakipe akomeye mu Rwanda akaba arimo kubenga? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah ni we urimo kuvugwa cyane ku isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda akaba na we yatumbagije ibiciro.

Uyu rutahizamu uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu izakina na Benin na Lesoto mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, biragoye ko yazaguma mu ikipe ya Bugesera FC umwaka utaha.

Ani Elijah yageze muri Bugesera FC umwaka ushize w'imikino asinya imyaka 2 akaba asigaranye umwaka umwe, akaba yaratsinze ibitego 15 muri shampiyona anganya na Victor Mbaoma wa APR FC, akaba ari na bo batsinze ibitego byinshi.

Ubu uyu rutahizamu arifuzwa cyane n'ikipe ya Police FC ariko amakuru ISIMBI yamenye ikesha uhagarariye uyu mukinnyi, Emmy Fire ni uko bananiwe kumvikana.

Ati "Ubu Ani Elijah ari ku isoko nk'abandi. Ntabwo nakubwira icyo twapfuye ariko ni amafaranga ntabwo twahuje, ariko ntawamenya umupira w'amaguru ni ibiganiro."

Ntabwo yavuze amafaranga bamuha n'ayo bifuza, gusa amakuru avuga ko kuba yarasoje ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi, bahise bazamura ibiciro, ibi bikiyongera kuba yarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi nubwo nta byangombwa arabona ariko bivuze ko hari urundi rwego yagezeho.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yari yavuganye na Bugesera FC ikemera kuyishyura miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda ubundi ikivuganira n'umukinnyi, Bugesera FC na yo ikaba yumvaga ayo mafaranga ntacyo atwaye.

Bivugwa ko icyo Police FC yananiranyweho n'umukinnyi ari amafaranga igomba kumuha nyuma yo kwiyumvikanira na Bugesera FC.

Police FC ikaba yari yahisemo iyi nzira kuko yabonaga yoroshye kandi n'uruhande rw'umukinnyi rukaba rubona ari byo byabafasha cyane ko ubusanzwe amasezerano y'uyu mukinnyi muri Bugesera FC avuga ko ikipe izamwifuza izumvikana na Bugesera FC maze amafaranga bamuguze ikipe igatwara 70% maze umukinnyi akabona 30%.

Gutumbagiza ibiciro byaba bifite abo bihuriye no kwitinza ngo barebe ko APR FC yamugura?

APR FC ni imwe mu makipe yavuzweho gushaka uyu mukinnyi ndetse bakaba baranamuvugishijeho ariko ntibagaruka, bivuze ko bidafatika.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kimwe mu bituma abamwegereye badahita bemera ibyo Police FC itanga ari ugutegereza niba APR FC yagaruka kubavugisha kuko bo bumva ari yo yaba amahitamo ya mbere.

Gusa ku ruhande rwa APR FC, Chairman wa yo Col Richard Karasira ubwo basozaga umwaka w'imikino yavuze ko iyi kipe ititeguye gutunga ba rutahizamu babiri b'abanyamahanga.

Icyo gihe yagize ati "Wowe wamuzana Elijah [Ani] ? Njye ndamwemera. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko wagira ba rutahizamu babiri b'abanyamahanga ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, mushaka tumere nk'abafite abanyamahanga bangahe ku mwanya umwe."

Kuko arimo gushakirwa ibyangombwa ngo akinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, mu gihe yabibona akaba umunyarwanda, ni nabwo APR FC yashyiramo imbaraga zo kuba yamuzana akaba ari na byo we n'abareberera inyungu ze bategereje ko bikunda, mu gihe bitakunda amahirwe menshi umwaka utaha azakinira Police FC.

Ani Elijah yatumbagije ibiciro cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-rutahizamu-ani-elijah-yisange-yatumbagije-ibiciro-ibiganiro-n-amakipe-akomeye-mu-rwanda-akaba-arimo-kubenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)