Byibuze wishimire ko ufite ibiganza bitanduye kuko icyaha ni gatozi – Ihumure rya Col Mugisha ku bafite ababyeyi bakoze Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 10 Gicurasi 2024, ubwo Urwego rw'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwibukaga abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni ubutumwa Col Mugisha yatanze ubwo yagaragazaga ko nubwo Jenoside yatware Abatutsi barenga miliyoni, uwayiteguye yari 'umuswa ' kuko nta musaruro na we yayikuyemo, aho ubu udafunzwe, yarangaye mu bice bitandukanye by'Isi.

Yavuze ko guhemuzwa n'inda bitari ngombwa kuko 'uwashakaga kurya inka y'Umututsi yayiriye ariko n'ubu arashonje arashaka inyama, uwashakaga imodoka ubu atakiyirimo, uwashakaga inzu ya naka na we ntabwo akiyirimo, icyo bakuyemo ni gereza, abana babo batababona, abagaburirwa badakora, abanyabwenge baryamye muri gereza abandi barangara ku Isi.'

Ati 'Abandi barububa, barware indwara zitari ngombwa biterwa n'uwo mutima umurya, barenda kurwara kanseri y'umutima kubera guhora umeze nk'imodoka ihora igenda muri kaburimbo.'

Yavuze ko aba bakoze Jenoside nta kindi basize uretse ipfunwe basigiye abana babo, ariko akavuga ko iryo pfunwe abo bana bagomba kurisiga, kuko icyaha ari gatozi, umubyeyi ajya kubikora nta n'inama yagishije umwana we.

Ati 'Niba hari n'abari hano bafite abo babyeyi, bakwiriye guhagarara bemye, ndetse bashimire n'Imana kuba bafite ibiganza byera. Muri Abanyarwanda bashya nimukorere igihugu nk'abandi bose, mufatane mu mugongo.'

Yahumurije kandi ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arabakomeza abizeza ko uko byagenda kose nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.

Yerekanye ko intambara yo kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside itari yoroshye kuko Abasirikare b'Inkotanyi babaga bikorera amasasu ku mutwe, barwana na leta ifite ibikoresho byose ariko ntibyabuza gutsinda.

Ati 'Urarwana n'ingabo ibihumbi 30, abajandarume ibihumbi 10 ubwo bose ni ibihumbi 40, urwane n'interahamwe ibihumbi magana, urwane n'impuzamugambi, nyamara tukabikora tutarenze n'ibihumbi 12 niba twari benshi. N'imbwa yarakubonaga ikamoka ariko ukagerageza ukarokora uwo urokoye.'

Byabaga bimeze bityo na bo amasasu abari ku mutwe, ari nako bakomerera, ibintu byasabaga ubwitange butangaje kugira ngo hagire abarokoka.

Yavuze ko Inkotanyi zatabaye Abatutsi bamwe bari bari kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, zari company ebyiri zavuye muri CND zoherejwe gutabara abari muri ibyo bice zishyire ibirindiro ku Irebero.

Ati 'Banyuraga mu nterahamwe, baca mu basirikare boherejwe muri ibyo bice, kuri Eto Kicukiro hari abasirikare hirya yayo hari ikigo cy'abajandarume, hari bariyeri nyinshi ariko Inkotanyi zikarwana, zirwanaho, zikomereka ariko ukagerageza uko ubabungabungira umutekano.'

Col Mugisha kandi yavuze ko byose byabaga mu bwenge bwa Perezida Kagame, wavugaga ko bataillon imwe 'inyura aha, indi ikanyura aha eshatu zihute zisange ba bandi 600. Iri imbere nihura n'umwanzi irwane izindi ziceho mwihute mutabare abantu. Bagatangatanga hose.'

Kugira ngo hagire Abatutsi barokoka hari ababigizemo uruhare batahigwaga bahishaga abaturanyi babo, abantu Col Mugisha yashimiye cyane kuko byari ibintu bitari byoroshye ariko bakagira umutima wa kimuntu.

Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yahumurije abafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kutagira ipfunwe ahubwo bagakomeza gufatanya n'abandi kubaka igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byibuze-wishimire-ko-ufite-ibiganza-bitanduye-kuko-icyaha-ni-gatotsi-ihumure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)