Cadette yose yarahashiriye – Col Mugisha ku bitero bitatu simusiga Gen Nsabimana yagabye ku Nkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yagaragaje ko icyo gihe mu Rwanda hari ibirori byo kwizihiza umunsi Habyarimana yafatiyeho ubutegetsi na bo bawungukiraho.

Yabitangaje ku wa 10 Gicurasi 2024 mu kiganiro yatanze ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubwitegenyirize, RSSB rwibukaga abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe bantu babaga bashyashyanye benga inzoga mbese ari umunsi mukuru utareba, icyakora Col. Mugisha akagaragaza ko kuri iyi nshuro ari bo bazinyoye ubwo bari mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati 'Ntababeshye ni twe twazinyoye. Muri kariya kagari n'umurenge ibyo bari bateguye ni twe twabiriye n'inzoga zabo turazinywa. Sinzabyibagirwa.'

I Gikoba hari indake ya Perezida Kagame, Col Mugisha akavuga ko bakihagera binjiye mu rutoki rwari aho 'dusanga niho ubuzima buri twiyemeza ko tutazaruvamo.'

Icyakora Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru wa Ex-FAR icyo gihe yarabimenye abagabaho ibitero bitatu simusiga, byabazahaje na bo bakirwanaho kigabo cyane ko batari agafu k'imvugwarimwe.

Col Mugisha ati 'Ni ibitero bitatu twise rukokoma. Rukokoma ya mbere arakubita tutamwihorera, arakubita tuguma mu myobo ariko baza bakatugeraho na twe tugakubita hagasubirayo bake cyane ko na bo bari bakikijwe n'imisozi nta yandi mahitamo. '

Col Vincent Mugisha yasangije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside uko ibitero uwari umugaba w'ingabo zo ku bwa Habyarimana yagabye ku Nkotanyi babiburijemo kinyamwuga

Gen Nsabimana yarahatwikaga hose Inkotanyi zihishe, agasubirayo nyuma y'icyumweru akongera akagaruka.

Icyo gihe Inkotanyi n'Inzirabwoba bararwanye itakaka riraka ariko Inkotanyi zikarwana mu buryo bwo kwirengera, ha handi batagabaga ibitero.

Ati 'Icyo gihe hari ku Cyumweru, nyuma y'iminsi irindwi aragaruka, ibintu bitamubereye byiza ariko na twe adukokoreraho urutoki rurashira. Twari twatangiye gufata radio z'umwanzi tukazigenzura zose, ibyo basaba babyumva hanyuma bakajya kuburizamo umugambi. '

Arakomeza ati 'Yarategekaga ngo bamuzanire za toni z'imbunda. Ukumva aravuze ngo mutuzanire toni 10 z'imbunda za mortier 120, toni 20 za 82, bakaza ariko tukazitoragura. Hari hari itsinda ry'abofisiye bato (cadette) babo twararirashe rirahashirira. Basubiraga inyuma Castar akababwira ngo musubireyo. '

Ku bwo gutinya bumuyobozi wabo barazaga bakishora mu Nkotanyi ' baza tugakubita. Aba-sous-lieutenant bari basoje amasomo mu bihe bya vuba icyo gihe barashira. '

Gen Nsabimana ntabwo yanyuzwe, yanga kwemera gutsindwa n'ingabo yasuzuguraga nyamara zimurusha amayeri, ajya gutegura igitero cyiswe ' ratissage combinée' cyari kigamije kumaraho ingabo zari zikomeje kumukoza isoni.

Mugisha Ati ' Sinzi imiti yavangavangaga ariko sinzacyibagirwa. Byaheraga nimugoroba tukabona bisi zose zitonze umurongo. Agatumiza izari i Kibungo, i Cyangugu n'ahandi, bisi tukabara tukaruha. Umwana wabaga ari hejuru ku musozi akazibara akavuga ko zigeze kuri 40, harimo ibikamyo bisi, ukabireba ukumirwa. '

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yashimiye byimazeyo RSSB itarahwemye kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko umwaka utashye

Icyakora muri icyo gihe na Perezida Kagame wari uyoboye izo ngabo na we yabaga ari aho mu myobo ari kumwe n'abasirikare ku buryo nta n'uwabaga yatekereza guhunga 'ariko tukabonana bagasubirayo na bo ari mbarwa. '

Kubera kubanesha no kubatesha umutwe, EX-FAR yavuye ku izima kwita amazina bitaga Inkotanyi y'Inyenzi zifite imirizo, amatwi atendera n'ibindi, barabireka bemera ko ari Abanyarwanda bemera imishyikirano.

Icyo gihe bamaze amezi batongera gutera muri ako gace bari bihishemo, Inkotanyi zirisuganya, icyakora buri gasozi kariho abasirikare ba EX-FAR, Perezida Kagame agaragaza ko abo basirikare na bo atabashaka.

Ibi byari bivuze ko uko baba benshi kose Inkotanyi zagombaga kubahangamura, aka Dawidi na Goriyati.

Col Mugisha arakomeza ati 'Twaramubajije ngo turabigenza dute, undi abasubiza ko bagomba gushaka uburyo babaturuka inyuma. Tuti se ko twigenje turayirwana gute, abwira abagaba b'ingabo ko adashaka kubona Inzirabwoba imbere y'Inkotanyi.'

Icyo gihe byasabye Inkotanyi zigaba ibitero bitandukanye, bataillon imwe ikanyura mu muhora umwe indi ikanyura mu wundi, bakajya inyuma y'umwanzi atabizi, bagacukura imyobo, ubunti hagira uwibeshya bakamugira akayunguruzo.

Bijyanye n'uko ibyo kurya byose by'Inzirabwoba byaturukaga i Nyagatare mu mujyi, birumvikana ko utumodoka twagombaga kubanyuraho mbere yo kugera ku bo tugemuriye.

Col Mugisha yerekana ko batujujubije ' twaza mugakubita, ibiryo mukabirya. Tukabarasa, abaza kubatabara tukabakubita bagasubira Nyagatare. '

EX-FAR muri ako gace yarajujubijwe ya misozi bariho bayivamo, Inkotanyi zibaha inzira barahava, ari na ko ubutaka buto bagenzuraga buriyongera.

Urugamba rwarakomeje, Perezida Kagame avuga ko abasirikare batahanganye n'umwanzi aho ngaho ako kanya abashaka i Byumba.

Ati 'Twakomereje i Byumba, bagiye kumva bumva turiyo tubanyuze hagati. Twageze ku Mulindi, abandi bagera za Kivuye abandi mu bindi bice, imisozi yose turayigarurira bemera ko tujya mu masezerano ya Arusha. '

Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, yashimiye RSSB, IBUKA n'u Rwanda muri rusange ku kubaba hafi mu gihe icyizere cy'ubuzima cyari ntacyo

Icyakora kwica Abatutsi ntibyahagaze. Mu 1992 haragera inzira y'imishikirano iratangira ariko uruhande rwa Habyarimana rukabizambya, Abatutsi b'Ikibilira muri Ngororero barishwe, ' Umugaba w'Ingabo z'Ikirenga atanga itegeko ko Inkotanyi zigomba guhana EX-FAR. '

Icyo gihe bagabye igitero simusiga bagarukira za Shyorongi, umuhanda ujya mu Ruhengeri urafungwa, abandi bagera za Byumba mu Rukomo n'ahandi, bigera aho babona Habyarimana atakibarusha imbaraga.

Haje igihe cy'amashyaka Inkotanyi zibona amaboko, bemera imishyikirano byeruye, ba basirikare 600 bamererwa kujya muri CND, byose bigakorwa bivuye ku kwiyemeza ku Inkotanyi.

Kuri iyi nshuro Inkotanyi zitangira kuganira n'abaturage ariko Habyarimana akomeza kwizuyaza bigera aho ku wa 06 Mata 1994 'indege ye ihanurwa n'abahezanguni ' Jenoside iratangira induru ziravuga FPR yirara mu bice bitandukanye ihagarika Jenoside aho Abatutsi bari batereranywe n'abanyamahanga.

Ati ' Mu ngabo zavuye ku Mulindi nijoro nari nzirimo. Twahavuye ku wa 07 Mata 1994 ku munsi wa kabiri twari hano za Kagugu dutabara abaturage. '

Yavuze nubwo umugambi wari uko kurokora Abatutsi bose, kuri ubu bashimira Imana ko hari abo barokoye kuko rwari urugamba rutoroshye, aho abana bamwe bajyaga gutabara na bo ntibagaruke bakicwa n'umwanzi.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatsutsi mu 1994 cyakozwe na RSSB cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Mu kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hacanywe urumuri rw'icyizere rugaragaza ko nyuma y'amateka ashatiriye hari ubuzima
Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere ku biro bikuru bya RSSB
Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ishoramari, Philippe Watrin aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kayonga na we aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu miryango y'abahoze abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahaye babahaye icyubahiro

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cadette-yose-yarahashiriye-col-mugisha-ku-bitero-bitatu-simusiga-gen-nsabimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)