CECAFA Kagame Cup yagarutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 3 ritaba, Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje ko uyu mwaka CECAFA Kagame Cup iterwa inkunga na Perezida Kagame izaba.

Iri rushanwa ryeherukaga kuba muri 2021, CECAFA yemeje ko uyu mwaka rizabera muri Tanzania rikitabirwa n'amakipe 16.

Riteganyijwe kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2024 muri Tanzania aho amakipe 12 azitabira ari asanzwe yo mu mashyirahamwe agize CECAFA ni mu gihe andi 4 azaba yatumiwe.

Express FC yo muri Uganda ni yo ifite irushanwa riheruka rya 2021 ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma Nyasa Big Bullets yo muri Malawi 1-0.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo yavuze ko iri rushanwa ryagarutse kandi rikazafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League.

Ati "Twishimiye ko iri rushanwa rizaguruka nyuma y'imyaka ibiri, rigafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/25, ndetse n'amarushanwa y'imbere mu bihugu."

U Rwanda rukaba ruzahagararirwa na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

APR FC ni yo izahagararira u Rwanda muri CECAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-kagame-cup-yagarutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)