Chriss Eazy na Riderman batanze ibyishimo bisesuye ku bakunzi ba APR FC mu birori bibereye ijisho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu birori bibereye ijisho byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye, kikaba igikombe cya 22 cya shampiyona mu myaka 30 imaze, abahanzi Riderman na Chriss Eazy bamaze ipfa abakunzi b'iyi kipe bari muri Kigali Pelé Stadium.

Uyu munsi ni bwo APR FC yagombaga gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2023-24, hari nyuma y'umukino usoza shampiyona yakiriyemo Amagaju.

Ibi birori byabanjirijwe n'akarasisi k'abakunzi ba APR FC babanje kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo kwizihiza iki gikombe, yari yateguye aho yari yatumiye abahanzi nka Chriss Eazy na Riderman ni mu gihe DJ Toxxyk yasusurutsaga abakunzi b'iyi kipe bari muri Stade.

Byari ibirori bibereye ijisho aho Dj Toxxyk yabanje gushyushya abakunzi ba APR FC mu ndirimbo zitandukanye.

Mbere y'umukino habanje itorero rya Nyundo Dreamers Initiative, aho ryabyinnye imbyino gakondo benshi mu bari muri Stade bakanyurwa.

Nyuma ni bwo hahise hatangira umukino nyirinzi, igikombe kikaba cyasohowe kigaragiwe na bamwe mu banyabigwi b'iyi kipe nka Jimmy Gatete, Nshimiyimana Eric, Bizimana Didier, Jimmy Mulisa, Ndizeye Aime Desire, Rudifu na Sibo Abdul.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cy'Amagaju ku busa bwa APR FC.

Hahise hakurikiraho Dj Kavori wasusurikije abantu mu ndirimbo zimwe na zimwe zakunzwe mu Rwanda nka Chagua ya Urban Boys ft Jay Polly, Itangishaka ya Fireman n'izindi.

Bahise baha umwanya umuhanzi Chriss Eazy wakiranywe amashyi menshi cyane n'abari muri Stade, yahereye kuri Stop, akurikiza Bana yabyinanye n'abari muri Stade, uyu muhanzi ubarizwa muri Giti Business Group yageze kuri Jugumila yakoranye na Phil Pater na Kevin Kade, biba ibindi bindi kuko no mu myanya y'icyubahiro bahagurutse bacinya umuziki.

Nyuma ya Chrss Eazy hahise hakurikiraho igice cya kabiri cy'umukino. Omborenga Fitina yaje kwishyurira APR FC umukino urangira ari 1-0.

Nyuma y'umukino hahise hakurikiraho Band ya APR FC, yazengurutse ikibuga iririmba zimwe mu ndirimbo za APR FC. 0

Umwanya wari ukurikiyeho ni uwa Riderman, Igisumizi gikuru cyari gitegerejwe n'abantu benshi, yinjiriye mu ndirimbo ye 'Horo'.

Riderman yahise akurizaho Indirimbo ye 'Igitangaza', yakomereje kuri 'Till I die' yakoranye na Urban Boys yasoreje ku ndirimbo ye "Abanyabirori".

Hahise hakurikiraho umuhango wo gutanga igikombe, wabanjirijwe no guhamagara abakozi bose ba APR FC FC umwe kuri umwe, guhera ku batoza batwaye iki gikombe bayobowe na Thierry Froger kugeza ku bakinnyi bose b'ikipe.

Igikombe APR FC yegukanye
DJ Toxxyk ni we wasusurukije abari muri Stade
Abafana bari benshi kandi babukereye
Bamwe mu banyabigwi ba APR FC babonetse kuri uyu mukino bazirikanywe
Jimmy Gatete asuhuza Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira
DJ Kavori yahawe umwanya agaragaza icyo ashoboye
David Bayingana na MC Brian ni bo bari abashyushyarugamba kuri uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chriss-eazy-na-riderman-batanze-ibyishimo-bisesuye-ku-bakunzi-ba-apr-fc-mu-birori-bibereye-ijisho-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)