Chryso Ndasingwa 'adusubije muri BK Arena' mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chryso Ndasingwa uherutse gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 aho yujuje iyi nyubako akaba umuhanzi wa kabiri ubikoze, ndetse by'akarusho abacyitabiriye bagahembuka imitima binyuze mu kuyiramya nta mupaka mu ndirimbo ze, akomeje kubera umugisha amahanga, ibintu ashimira Imana cyane.

Mu materaniro ya Phaneroo Ministries yo muri Uganda yabaye kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, indirimbo ya Chryso Ndasingwa yarabyinwe biratinda. Abitabiriye aya materaniro bahimbaje Imana mu ndirimbo "Ni Nziza" y'umuhanzi Nyarwanda Chryso Ndasingwa mu minota hafi 10. Iteraniro ryose ryayiririmbye ijambo ku rindi, kandi ubona baryohewe cyane.

Chryso Ndasingwa yananiwe kwiyumanganya agaragaza amarangamutimaye ye. Yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashima Imana ku bw'ibyo ikomeje kumukorera. Ati Haleluya [Imana ishimwe], Iyi ni Phaneroo International Ministries. Ndashimira Imana cyane ku bwo gukoresha "Ni Nziza" mu guha umugisha amahanga".

"Ni Nziza" ni indirimbo ikiri nshya dore ko imaze amezi 7 gusa isohotse, ariko ikomeje gukundwa cyane no gufata bugwate imtima y'abatari bacye. Kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1 n'ibihumbi 100. Irimo amagambo meza agera ku ndiba y'umutima, ikaba iri mu Kinyarwanda n'Icyongereza.

Muri iyi ndirimbo Chryso Ndasingwa aterura agira ati "Ibyo umuntu atabasha gukora, ni byo wankoreye, nshuti yanjye Yesu reka ngutambire. Ni nziza Imana ni nziza, Heleluya, yankoreye byinshi cyane. Ushimwe, iyi ni yo ndirimbo yanjye".

Phaneroo Ministries yaririmbye indirimbo ya Chryso, ni rimwe mu matorero akomeye cyane muri Uganda no mu Karere. Amateraniro yayo yitabirwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi by'abatuye Isi. Nibura abagera kuri Miliyoni bakurikira amateranio ya Phaneroo ubariyemo abajya mu rusengero n'ababa bari ku mbuga nkoranyambaga zayo zose.

Kuri ubu Chryso yatangiye gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw'igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho yashyize hanze amashusho y'imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise "Ngwino Urebe" iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki gitaramo cye yise "Wahozeho Album Launch" na n'ubu kicyirahirwa nyuma y'iminsi 26 kibaye.

"Ese Imana ukorera yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Rangurura maze utangarize abafite intimba, bwira n'abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva". Ni amwe mu magambo agize ndirimbo "Ngwino Urebe" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Musinga, amajwi yayo akorwa na Boris.

Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, BK Arena yaranyeganyeze, abitabiriye bose bafatanya nawe guhimbaza Imana. Nubwo hari abahuje ubutumwa buri muri iyi ndirimbo n'ubuzima busanzwe babamo, bikabatera gushima Imana, hari n'abatambiye Imana ku bwo kuba yarabanye na Chryso akayitabaza ikamwumva ikabana nawe mu gitaramo cye cya mbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ku kuba 'adusubije muri BK Arena', aho yibukije abakunzi be bihe by'agahebuzo bagize mu gitatamo cye 'Wahozeho', agashyira hanze amashusho y'indirimbo baririmbanye ndetse atangaza ko "buri cyumweru tuzajya dusohora imwe kuri Wahozeho Album Launch. Zose tugiye gusohora amashusho n'amajwi".

Mu gitaramo cye cy'uburyohe, yasabye buri wese gukoresha igitaramo cye nk'umwanya wo kwegerana n'Imana. Ati 'Ushobora kuba waje hano kubera indirimbo cyangwa se watumiwe, ariko koresha uyu mwanya uvuga ngo Yesu ndakwakiriye. Ndakwakiriye muri 'Business' zanjye, yego mu bikugose, yego mu buzima bw'ishuri, yego mu ndwara mfite, yego mvugane n'Umwuka Wera."

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyo yise 'Byararangiye' yasohoye ku wa 21 Nyakanga 2022. Iri mu ndirimbo yahereyeho atangira urugendo rw'umuziki, byanigaragaje ubwo yayiririmbaga, kuko abantu bamufashije kuyiririmba kugeza irangiye. Hari aho baririmba bagira bati:

"Nzirata uwambambiwe, niwe uganje amvugira umutambyi Mukuru cy'ihoraho, kandi yitwa rukundo, yambereye inshungu ku musaraba yanze ko nzazimira [....] byararangiye ku musaraba, i karuvari, i karuvari, nahakuye indirimbo, narababariwe, sinzacirwaho urubanza…'

Chryso Ndasingwa yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ntajya Ananirwa' yasohotse, ku wa 22 Nzeri 2022, yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Boris wamukoreye indirimbo nyinshi; akomereza ku ndirimbo 'Goodness of God' ya CeCe Winan yamamaye mu buryo bukomeye.

Nyuma y'icyo gitaramo cy'amateka, Chryso yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!".

Igitaramo cye cyavugishije benshi, na n'ubu benshi ntibarumva uburyo yujuje BK Arena kandi ibihangange binyuranye byarananiwe guca aka gahigo. Ally Soudy, The Ben, Noopja, Peter Ntigurirwa ni bamwe mu bashimiye Chryso ku bw'amateka yanditse. By'akarusho The Ben we yavuze yababajwe no kutabasha kwitabira iki gitaramo kuko ari 'umufana wa Chryso'.

Chryso Ndasingwa ukomeje kwandika amateka, ni umusore utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba amaze imyaka 3 gusa mu muziki mu buryo bw'umwuga dore ko yawutangiye mu gihe cya Covid-19. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Wahozeho" yitiriye Album ye ya mbere, "Wahinduye Ibihe", "Wakinguye Ijuru", "Ni Nziza" n'izindi.

"Ngwino Urebe" niyo ndirimbo Chryso yahereyeho mu zo yaririmbye mu gitaramo yakoreye muri BK Arena

Ibihangano bya Chryso bikomeje kubera amahanga umugisha


Chryso yatangiye gushyira hanze indirimbo yaririmbye mu gitaramo cye cy'amateka

REBA ABANYA-UGANDA BAHIMBAZA IMANA MU NDIRIMBO YA CHRYSO NDASINGWA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143542/chryso-ndasingwa-adusubije-muri-bk-arena-mu-gihe-ibihangano-bye-biri-kubera-umugisha-amaha-143542.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)