Depite Ndangiza agiye kongera kwiyamamariza kuba Umudepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndangiza yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandidatire ye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 ashimangira ko hari byinshi yishimira muri manda ye ya mbere yari amaze mu Nteko bityo ko yiteze kuzayisubiramo agakomereza aho bari bagejeje.

Depite Ndangiza asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu Nteko.

Muri Nzeri 2023 Depite Ndangiza yatorewe manda y'imyaka itatu izarangira mu 2026, ayobora Ihuriro ry'Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, Ishami rya Afurika, CWP.

Ndangiza yagaragaje ko yongeye gutanga kandidatire ye ku mwanya w'Umudepite anyuze mu cyiciro cy'abagore ari nacyo mu 2018 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko yanyuzemo.

Yagize ati 'Maze gutanga kandidatire yanjye mu cyiciro cy'abagore nkaba nasabye kuziyamamariza mu Ntara y'Amajyaruguru. Ndizera ko kandidatire izemerwa. Nari nsanzwe mu nteko mazemo manda imwe, nkaba nifuza gusubiramo kugira ngo nkomeze mpagararire abagore.

Yakomeje ati 'Nkuko mubizi iyo umudepite ageze mu Nteko aba ari umudepite w'igihugu rero mu nshingano z'umudepite ni ukujya impaka ku mategeko ukanayatora, cyane cyane tunareba ko rya hame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ryubahirizwa mu mategeko dutora, ikindi ni ukugenzura ibikorwa bya Guverinoma tuzirikana amahame yose ko yubahirijwe.'

Yagaragaje ko kuva mu 2018 ari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yishimira umusaruro bagezeho nk'abagize Inteko urimo kuvugurura Itegeko Nshinga n'andi mategeko arimo nk'itegeko ry'umuryango.

Yagaragagaje ko kandi yagize uruhare mu gutora itegeko rigenga imitunganyirize y'uburezi cyane ko yabarizwaga muri Komisiyo y'Uburezi.

Afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999.

Kuva mu 2004 kugeza mu 2012 yari Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri RCN Justice & Democratie, umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Bubiligi watangiye gukorera muri Afurika mu 1994.

RCN Justice & Democratie ifasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere n'ibyahinduye ubutegetsi mu kongera gushyiraho amategeko abigenga.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2016, Depite Ndangiza yakoze mu Mushinga w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere ujyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko agenga ubutaka (USAID Land Project).

Mu 2016 yavuye muri iyo mirimo agirwa Impuguke mu mushinga w'Abanyamerika wari ugamije guteza imbere ubutabera bw'u Rwanda wa USAID Duteze Imbere Ubutabera Project, imirimo yakoze kugeza mu 2018, umwanya yavuyeho ajya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Depite Madina Ndangiza yagaragaje ko yifuza kongera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko
Ubwo hasuzumwaga niba ibisabwa byose yabitanze
Depite Ndangiza atanga ibyangombwa bisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-ndangiza-agiye-kongera-kwiyamamariza-kuba-umudepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)