Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diane Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, umucuruzi wazize impanuka y'imodoka ariko umuryango we ukanga kwemera ibyabaye abantu bose bareba, ahubwo urupfu rwe ukarugereka ku buyobozi bw'u Rwanda.

Abakurikiranye ibyo kwa Rwigara, bibaza ikibatera kugereka amaraso ye kuri Leta, bazi neza ko yazize impanuka, ndetse bakaba barakiriye impozamarira bahawe na sosiyete Rwigara yari yarafashemo ubwishingizi bw'impanuka.

Impamvu yo gusebanya nibo bayizi, kimwe n'iyatumye Diane Rwigara nyina Adeline Mukangemanyi baba ibigarasha, ubuyobe basangiye na Tabitha Gwiza na Ben Rutabana bava inda imwe na
Mukangemanyi.

Diane Rwigara rero ahora yigamba ngo kuzahorera se Rwigara, ngo akazabigeraho ubwo azaba ari Perezida w'u Rwanda.

Mu matora yo mu mwaka wa 2017 yaranduranyije ngo arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu, kandi abizi neza ko atujuje ibisabwa ngo ahatanire uwo mwanya w'ikirenga.

Amategeko agenga aya matora asaba uwiyamamaza nk'umukandida wigenga, yerekana urutonde rw'abantu 600 bashyigikiye ukwiyamamaza kwe, kandi barimo 20 bo muri buri karere.

Ibi kubigeraho bisaba kuba Abanyarwanda basanzwe bakuziho ubuhanga n'ubushake bwo kubakorera, kandi waragaragaje indangagaciro zirimo kwiyubaha. Amafoto y'urukozasoni yagiye ku Karubanda uyu mukobwa yambaye ubusa butsinsima, ninde wayarengaho akamubonamo umuyobozi wiyubashye?

Diane Rwigara rero yabonye adashobora kubona abo bantu, ahimba imyirondoro n'imikono yabo. Komisiyo y'Amatora imaze gutahura ko ku rutonde rw'abantu Diane Rwigara yatanze hariho 3 bari bamaze igihe barapfuye, yanze kwakira kandidatire ye. Ni aho bamwe bahora bashakira u Rwanda ibyaha bahereye barasizora, ngo Kagame yatinye ko Rwigara amutsinda! Amenyo ni amabuye koko.

Mu gihe benshi ahubwo bakibaza impamvu ataryojwe ubwo buriganya buhanwa n'amategeko, ibisazi biraganguye mu mutwe wa Diane Rwigara n'abamwogeza!

Nyuma y'imyaka 7 yose atagaragara mu gikorwa nibura kimwe gifitiye Abanyarwanda akamaro, iyi nyigaguhuma muri politiki ibyukije ibyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Si akumiro gusa, ni n'agasomborotso kuba yirengagije icyaha yakoze ubushize, yagombye no kuba yarahaniwe.

Ese agarukanye bwa bushotoranyi n'andi manyanga, ngo nibongera kumwangira kwiyamamaza, we n'ibigarasha bigenzi bye bazongere bavuze induru ngo mu Rwanda nta 'rubuga rwa politiki' ruhari?

Ibigarasha, abajenosideri n'ababashyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bazane kidobya mu matora ari imbere, dore ko bibarya cyane iyo babona nta mvururu zirangwa mu matora yo mu Rwanda.

Babonye Ingabire Victoire ubusembwa mu mategeko butamwemerera kwiyamamaza, bavumbura ko umutekamutwe Padiri Tomasi Nahimana n'ihabara rye Kansinge Nadine, bibereye mu ikinamico, bati uwashora Diane Rwigara yazana intugunda muri ariya matora.

Barabizi neza ko Diane Rwigara yiyamamaje atatorwa. Niyo mpamvu bazakora uko bashoboye bakamufasha kwica amategeko, kugirango Komisiyo y'Amatora yongere itere utwatsi kandidatire ye, maze induru bayihe umunwa nk'uko bamenyereye.

Abanyarwanda batahuye imigambi y'abatabashakira ineza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ntibazaha urwaho rero uwashaka kubasubiza inyuma.

Kwiyamamaza ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa, ariko ni n'uburenganzira bw'ababishinzwe kurwanya icyateza impagarara cyose mu gihugu.

The post Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/diane-rwigara-agaruye-kandi-ubushotoranyi-mu-matora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=diane-rwigara-agaruye-kandi-ubushotoranyi-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)