Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire 'ituzuye' ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa.

Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw'itora, ilisiti y'abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y'ukuri, icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y'ikarita ndangamuntu,
Hari kandi icyemezo cy'amavuko n'icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko.

Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y'umukandida yemeza ko nta y'ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n'icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Oda Gasinzigwa yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.

Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire yabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.

Gutangaza lisiti ntakuka y'abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 15 Nyakanga Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 15 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Ubwo Diane Rwigara yageraga kuri NEC
Itangazamakuru ryari ryakubise ryuzuye
Diane Rwigara yatanze kandidatire ituzuye
Diane Rwigara yijejwe ko ibyangombwa bibura yazabizana mu minsi iri imbere
Ubwo Diane Rwigara yatangaga ibyangombwa bye
Rwigara yari afite akanyamuneza

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-shima-rwigara-yatanze-kandidatire-ituzuye-ku-mwanya-w-umukuru-w-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)