Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi – Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakunze kuvuga ngo: 'Umwana murizi ntakurwa urutozi', bakongeraho ngo: 'Umwanzi agucira icyobo Imana igucira icyanzu'; ibi ntaho bitandukanye n'uyu musore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Djihad, yamenyekanye cyane mu mafilime Nyarwanda, mu itangazamakuru ritandukanye aho akunze kugaragara avuga ashize amanga (we akunze kubyita ubusesenguzi) kandi agaragara ko ntacyo atinya gushyira hanze. Ikindi azwiho ni uko bakunze kumwita umutinganyi ariko ntabihakane ntanabyemeze. Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi â€" Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki?

Hamaze iminsi hakozwe ibiganiro(Space) kuri X (yahoze ari Twitter), byari byateguwe n'uyu musore ariko agamije gusebya uyu mukobwa Chloe aho yamwandagaje kakahava.

Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti "nzanira amazi yo kunywa." Igikeri kirayisubiza kiti "simfite ikibindi cyo kuvomesha." Inzoka iti "pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota." Aya ni amagambo yavuzwe na Chloe yongeraho ko igikeri cyayihenze ubwenjye birangira inzoka ipfuye. Ibi tumubajije impamvu yavuze ko ntaho bitandukaniye n'ibyo Djihad akora agamije guhaza igifu cye gusa agasiga asigiye abandi icyasha.

Muri iyo Space yakozwe Djihad yari yihaye uyu mwamikazi w'iyi mihanda nk'uko abakoresha imbuga-nkoranyambaga bakunda kubyita; yemeza abantu ko Chloe afungiwe muri Belgique kandi ko azira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenjye n'ibindi byaha bigendanye nabyo.

Ibintu Chloe ahakana yivuye inyuma nk'uko twakomeje kubona amashusho atandukanye ari gucicikana yagiye yifashisha abandi bantu kugirango abakunzi be badakomeza kumva amanjwe ya Djihad nk'uko nyirabyo abyivugira ko ari amabeshyo yuzuyemo gushaka gusahurira mu nduru.

Ese Chloe niba adafunzwe, akaba atari no muri Belgique, aherereye hehe?
Aganira n'umunyamakuru wacu yadutangarije ko ari mu Rwanda kandi afite umutekano usesuye ndetse n'ibyo byo gufungwa ntabyabaye ahubwo ari uko hari ubuzima bwe rimwe na rimwe aba adashaka gushyira hanze.

Abajijwe icyo yaje kuhakora; yasubije ko u Rwanda ari igihugu cye kandi afitemo uburenganzira ndetse na businesses afitemo ko rero ntacyamubuza kujyisura yisanga. Yanadutangarije ubu ko icyamuzanye cyane cyane ari umuturirwa ari kubaka muri uyu mujyi wa Kigali araza kutwereka vuba aho umushinga ugeze.

Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi ariko turaza gukomeza kubashakira ibijyanye n'iyi nkuru; niba se Chloe arareka Djihad agakomeza akamusiga izina ribi cyangwa aramushyitsa muri RIB dore ko icyaha cyo gusebya gihanirwa n'amategeko (Hari ibyaha cyangwa ibyo twita amakosa tutazi ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko; ugasanga bano basore n'inkumi bakoresha murandasi cyane n'imbuga nkoranyambaga barabyita gutwika kandi hari ubuzima bumwe bwa bagenzi babo baba bari kwangiza). Ndetse turanagerageza tunabashakire Djihad nawe agire icyo abivugaho.

The post Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi â€" Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/djihad-arebye-nabi-rib-yamutwara-buguru-budakora-hasi-intambara-ye-na-blandine-chloe-ni-gati-ki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=djihad-arebye-nabi-rib-yamutwara-buguru-budakora-hasi-intambara-ye-na-blandine-chloe-ni-gati-ki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)