Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje uko umubare muke w'abakozi wazonze imitangire y'ubutabera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga icyumweru cy'ubucamanza gitaganyijwe kurangira ku wa 10 uku kwezi.

Yagize ati 'Ikibazo kituraje ishinga gikomeye cyane ni uko imanza zinjira mu nkiko ziruta izo duca kubera dufite abakozi bake, bigatuma intego yacu yo gutanga ubutabera bwihuse idindira.'

Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza igaragaza ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%.

Yagaragaje ko mu manza zinjiye mu nkiko uwo mwaka zaba iziburanishwa mu mizi n'izo ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Dr Ntezilyayo yagaragaje ko hagiye haba amavugurura agamije kongera umubare w'abakozi ariko ntibijyane no kuba umubare w'abaturage n'ubukungu bw'igihugu byiyongera.

Ati 'Hagiye haba amavugurura ukabona inzego turazivugurura ariko umubare ntujyanye n'ubwiyongere bw'abaturage n'ubukungu bw'igihugu. Buriya uko ubukungu bugenda bukomera hari ubwo habaho ibyaha bijyanye n'uko bugenda bwifata.'

Yashimangiye ko inzego zitandukanye zagejejweho ikibazo kigendanye n'amikoro ku buryo abakora mu nzego z'ubutabera bahabwa umushahara munini kugira ngo abakozi bazo babashe kubagumana ariko ko bitarabonerwa igisubizo.

Ati 'Icyo navuga ni uko buri gihe iyo badutegurira ingengo y'imari tukigarukaho no mu Nteko Ishinga Amategeko cyagezeyo. Ibiganiro biracyakomeza n'izo nzego z'ubutegetsi.'

Ahangayikishijwe n'abafungwa igihe kirekire batarakatirwa

Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy'ibirarane kiraje ishinga kuko usanga ibihe amategeko ateganya bitubahirizwa.

Ku bijyanye n'abafungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko bakamara igihe kirekire bafunzwe, yashimangiye ko ari ikibazo gikomeye.

Ati 'Nkatwe mu nzego z'ubucamanza niba ari ikibazo kitubangamira twebwe ni uko umuntu ashobora kuza kurega uyu munsi, urubanza rwe rukamara umwaka rutaracibwa, yewe rugafata imyaka ibiri.'

Yakomeje ati 'Iyo habayemo imanza nshinjabyaha umuntu agafungwa by'agateganyo iminsi 30 igashira, dosiye ikaregerwa urukiko ariko twebwe tukaba tudafite ubushobozi…ariko ikibazo kiba gihari ni uko imanza nshinjabyaha ari nyinshi.'

Yagaragaje ko ari ikibazo inzego z'ubucamanza zahagurukiye kandi ko na politiki y'ubutabera ikomeje kugishakira umuti kugira ngo harebwe uko byakemurwa.

Yagaragaje ko ibigomba gukorwa byihutirwa ari ukongera umubare w'abakozi bahuye n'ingano y'akazi gahari no kwigisha abaturarwanda kwirinda gukora ibyaha.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko umubare muto w'abakozi ubangamira imitangire y'ubutabera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-faustin-ntezilyayo-yagaragaje-uko-umubare-muke-w-abakozi-wazonze-imitangire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)