Dr Mbonimana yatangiye guhemba abanyeshuri bahize abandi mu guhangana n'ibiyobyabwege mu rubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu muhango wabaye ku wa 30 Gicurasi 2024 ubwo iyi kaminuza yahaga impamyabushobozi abanyeshuri aho abakobwa bari 52% abahungu bakaba 48%.

Abanyeshuri bahize abandi barimo Ndahimana Umutoniwase Marie Fidele wahize abandi muri kaminuza yose, akaba asoje mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli, na mugenzi we Rusandazangabo Vita Jackson usoje mu Burezi mu masomo y'Amateka n'Ubumenyi bw'Isi.

Bose bahembwe na Sober Club igihembo cya miliyoni 1 Frw, ni ukuvuga buri wese yahawe ibihumbi 500 Frw n'ibitabo bibiri, kimwe kiri mu Cyongereza ikindi mu Kinyarwanda.

Ni igitabo cyizwe Imbaraga z'Ubushishozi (The Power of Keeping Sober) cyanditswe na Dr Mbonimana nyuma y'uko yari amaze gusezera ku budepite kubera ubusinzi.

Sober Club ni umuryango umaze amezi arenga atandatu ushinzwe ku ntego ishingiye ku kwigisha abantu kubaho ubuzima bufite intego, buzira ibisindisha n'ibindi bishobora kubangamira imitekerereze ya muntu.

Ugitangira wahise ujya mu ngamba, ku ikubitiro utera inkunga iserukiramuco ry'abanyeshuri bari mu bijyanye no gukora filime ryiswe Rwanda International Students Film Festival.

Bidatinze muri Mutarama 2024, Sober Club yatangije mu mashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n'ibindi bituma rudakora imirimo rushinzwe uko bikwiye.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa Dr Mbonimana yavuze ko Sober Club izagira abayihagarariye muri kaminuza zose ku buryo 'ikibazo cy'ibisindisha n'ibiyobyawenge mu rubyiruko kitazakomeza kuba umugogoro ku gihugu.'

Urubyiruko ruhabwa amasomo ajyanye n'uko rwakwimakaza ubuzima bufite intego Igitabo 'Imbaraga z'Ubushishozi' kikaba imfashanyigisho ikomeye kuko kirimo uburyo uwari umudepite yahemujwe n'inzoga akandagara ku karubanda.

Uyu muryango kandi wanatangije amarushanwa y'umupira w'amaguru muri Kaminuza yo kurwanya ibiyobyabweng, aho ay'uyu yatwawe bo muri Kaminuza y'u Rwanda biga mu Ishami ry'Ubuvuzi riherereye i Rwanda i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Rusandazangabo Vita Jackson usoje mu Burezi mu masomo y'Amateka n'Ubumenyi bw'Isi yahembwe na Sober Club
Ndahimana Umutoniwase Marie Fidele wahize abandi muri East African University Rwanda yashimiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sober-club-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-east-african-university

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)