Ngabo Alain Douglas (Pro Football Impact Management Company) asanzwe afite ishuri ry'umupira w'amaguru muri Suède ndetse akaba anasanzwe afite ibyangombwa bitangwa n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) bimwemerera gushakisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhagararira abakinnyi.
Nk'uko byasobanuwe na James Dusabe ushinzwe itumanaho muri Dream Team Football Academy, yavuze ko ari igikorwa bateguye ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company yashinzwe n'Umurundi Douglas Alain Ngabo usanzwe uba mu gihugu cya Suède gihuza abakinnyi baturutse imihanda yose abatsinda bakajya mu bihugu by'i Burayi bitandukanye.
Ati 'Ni igeragezwa ry'abakinnyi babigize umwuga bari hagati y'imyaka 18-23 bakina hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, aho abazatsinda irushanwa bazajyanwa mu bihugu nka Espagne, u Bufaransa, Luxembourg, Norvège na Suède."
Ku munsi wa mbere w'iri gerageza hitabiriye abakinnyi bava mu Rwanda, DR Congo, Uganda, Burundi, Nigeria, Gabon na Tanzania.
Mu igeragezwa ryakozwe uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Ngabo Alain Douglas yabwiye abaryitabiriye ko amasomo ya mbere baheraho ari ukureba iby'ibanze (Basics): Ball Touch, Movement with and without the ball, resistance, positioning with and without the ball.
Ngabo Douglas kandi yabwiye aba bakinnyi ko gutsinda iri geragezwa bitanga amahirwe akomeye yo kuba yakujyana mu makipe atandukanye i Burayi nabwo ugakora irindi gerageza bityo babona ushoboye ugasinya amasezerano y'umwuga.
Douglas avuga ko gushaka impano z'abakinnyi ari ibintu amazemo igihe, ndetse yakoranye n'amakipe menshi arimo ayo mu BwongerezaÂ
Abakinnyi mbere yo gutangira igerageza babanje guhabwa amabwirizaÂ
Iri gerageza ry'iminsi ibiri, rizasozwa kuri uyu wa 5 ari nabwo abakinnyi batoranyijwe bazamenyekanyaÂ
Abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye barimo n'abo muri DR Congo bari bitabiriye