Dusengere abafite umugambi wo gutera u Rwanda, iyo dayimoni ibavemo- Prof Rwigamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikubiye mu butumwa aherutse gutanga ubwo abayobozi, abakozi n'abanyeshuri b'iyi kaminuza n'ibindi bigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Dr Rwigamba Balinda ni we watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda guhera mbere y'ubukoloni, ubwo rwakoronizwaga n'Ababiligi ndetse n'Abadage, uko baruciyemo ibice byagejeje ku rwango rwakomotse ku moko yanagejeje ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusoza icyo kiganiro Prof Dr Rwigamba Balinda yasabye abanyeshuri biga muri iyo kaminuza barimo na benshi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika, gutekereza ku mateka y'ubukoloni bwashegeshe u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika, bityo bikabatera kuba umusemburo w'impinduka nziza no mu gihe bazasubira mu bihugu byabo.

Yanabasabye kwigira kandi ku byagezweho n'Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikanashyiraho ubuyobozi bwimakaza impinduka nziza mu Baturarwanda, anasaba abitabiriye icyo gikorwa gusengera abashaka gutera u Rwanda iyo dayimoni ibibakoresha ikabavamo bagashyira mu gaciro.

Ati ''Mube abaharanira impinduka nziza n'iterambere […] mwige murebe ibyo twakoresheje Abanyarwanda, ubudasa bwacu. Jenoside iri ahantu hose, mu bihugu duturanye bari kwica abantu amanywa n'ijoro.''

''Icyo twakuramo rero ni isomo ry'ubutwari dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tumusengera, dushimira Inkotanyi, dushimira abayobozi bose, dushimira Ingabo z'Igihugu zitanga amahoro hirya no hino n'aha mu Rwanda, tubasengera, dusengera abafite umugambi wo kudutera ngo iyo dayimoni ibavemo bagire ibitekerezo bizima […] bashyire mu gaciro.''

Prof Dr Rwigamba Balinda kandi akomoza ku bashaka gutera u Rwanda, yavuze ko iyo umuntu akubwiye ko azagutera ibuye udakwiye kubifata nk'imikino, ahubwo ko umuhunga cyangwa ukamwitegura kugira ngo atazarigutera.

Prof Dr Rwigamba Balinda yasabye ko abashaka gutera u Rwanda basengerwa dayimoni ibibakoresha ikabavamo bagashyira mu gaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusengere-abafite-umugambi-wo-gutera-u-rwanda-iyo-dayimoni-ibavemo-prof

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)