East African University yashyize ku isoko ry'umurimo abasaga 350 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byavugiwe mu muhango wo kubaha impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 30 Gicurasi ubera kuri Stade ya Nyagatare hafi y'ishami ry'iyi kaminuza.

Abahawe impamyabushobozi ni abasoje mu masomo ajyanye n'icungamutungo n'imicungire y'ibigo, gutunganya amashusho, ubugeni, uburezi, itangazamakuru n'itumanaho n'andi anyuranye. Bahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree)

Eng. Gatabazi Pascal, mu zina rya Minisitiri w'Uburezi yasabye aba bari abanyeshuri kwibuka gokoresha ubumenyi bahashye mu kuzana impinduka mu muryango mugari.

Yagize ati 'Uburezi mwaherewe hano muri East African University Rwanda, ntibwabahaye ubumenyi gusa ahubwo mwanahawe ubwenge n'indangagaciro muzifashisha muri byinshi mugahindura Isi. Igihe mwamaze hano cyabateguriye kuba abayobozi b'impinduka.'

'Inzira igana ku nsinzi ntishingiye ku iterambere ry'umuntu ku giti cye, ahubwo ni impinduka nziza muzana mu muryango mugari. Muzakoreshe ubumenyi n'ubwenge bwanyu mu kuzamura abandi kandi ibyo ni byo bigira uruhare mu mibereho myiza Igihugu kigakomeza kijya mbere'.

Yakomeje ababwira ko ubumenyi bafite busobanuye ko bakoze byinshi ngo babugereho ariko ko ari n'inzira yo gushaka ibisubizo ndetse n'andi mahirwe atandukanye mu buzima.

Umuyobozi Mukuru wa East African University muri Afurika y'Ibirasirazuba, Prof. George Mondo Kagonyera yibukije aba bagiye ku isko ry'umurimo ko umutungo ukomeye Isi ya none ifite ari ubumenyi ndetse asaba Leta gukomeza gushyira imabaraga mu gushyigikira amashuri makuru na za Kaminuza.

Yavuze ko kandi ari ikintu cy'ingenzi cyane kuba ku Mugabane wa Afurika umuco wo kwigisha abakobwa uri kugenda utera imbere bitandukanye n'uko byahoze mbere.

Yagize ati 'Iyo wigishije umugabo uba wigisishije umuntu ku giti cye ariko iyo wigishije umugore uba wigishije igihugu. Rero tiri kujya mu cyerecyezo gikwiye'.

East African University Rwanda yatangiye gukora mu 2015 kuri ubu ikaba imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga 1400. Iyi kaminuza imaze gutanga impamyabushobozi inshuro eshanu.

Bibaye ku nshuro ya gatanu East African University itanga impamyabumenyi
Uyu muhango wabereye i Nyagatare
Umuyobozi Mukuru wa East African University muri Afurika y'Ibirasirazuba, Prof. George Mondo Kagonyera (hagati)
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yari yitabiriye uyu muhango
East African University yigisha n'ibijyanye n'amahoteli



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/east-african-university-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abasaga-350

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)