Ecobank Group yasinye amasezerano azafasha ikoreshwa rya 'American Express' mu bihugu 21 birimo u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinyiwe mu nama imaze iminsi itatu iri kubera i Nairobi, yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB).

Ni amasezerano azafasha iki kigo gifite icyicaro i New York kwagurira uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu bihugu 21 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara birimo n'u Rwanda.

American Express ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 50 gikorera muri Afurika mu bijyanye no kwishyurana, ariko ibihugu gikoreramo bikaba bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Igira serivisi zirimo gutanga amakarita ahuzwa n'ibigo by'imari afasha mu kuba umuntu yagurizwa amafaranga, akagura ibintu, akishyura serivisi zitandukanye bitamusanye kujya kuri banki.

Amex kandi igira uburyo bwo kwishyurana hagati y'ibigo n'abakiliya babyo, hamwe iba imeze nk'umuhuza. Itanga kandi serivisi z'ubukerarugendo, aho ba mukerarugendo bafashwa kubona ayo makarita bakoresha bishyura serivisi bahawe mu bihugu batembereyemo n'ibindi.

Kugeza uyu munsi ubu buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ayo makarita y'ikoranabuhanga haba ku bigo n'abantu ku giti cyabo American Express imaze kubugeza mu bihugu 40.

Ni ibikorwa bigirwamo uruhare n'ikigo cya Amex cyo mu Burasirazuba bwo Hagati (American Express Middle East, AEME), ibigo by'imari Amex yahaye uburenganzira n'abandi bafatanyabikorwa.

Binyuze muri aya masezerano, abafite aya makarita ya Amex, bazaba bashobobora no kuyakoresha mu bihugu bindi bishya 12 birimo u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Gabon, Guinée-Bissau, Liberia, Malawi, Mali, Niger, São Tomé et Príncipe, Sierra Leone, Gambia na Togo.

Ibi bizatuma kandi abacuruzi bemera gukoresha ubu buryo bwo kwishyuranana bwa Amex biyongera mu bihugu icyenda bya Afurika American Express isanzwe ikoreramo.

Ni ibihugu birimo u Rwanda, Cap-Vert, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée Equatoriale, Ghana, Nigeria, Congo- Brazaville, Tanzanie na Uganda.

Kwemerwa k'ubu buryo bwo kwishyurana muri ibi bihugu bizakorwa mu mezi 12 ari imbere, ibisobanuye ko na Ecobank izaba yashyizeho amakarita ya ATM afasha ubwo buryo bwa American Express mu bihugu byose ikoreramo uretse muri Cap-Vert.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Group, Jeremy Awori yavuze ko bishimiye kwifatanya na American Express mu bikorwa byabo, aho izatiza umurindi gahunda biyemeje yo kwimakaza uburyo bwo kwishyurana bugezweho mu bice bitandukanye bya Afurika.

Ati 'Ubu bufatanye kandi buzafasha n'abasanzwe bafite amakarita ya American Express kubona amahirwe yisumbuye ajyanye no kwishyurana, binafashe abacuruzi kuzamura ibikorwa byabo.'

Perezida w'Ikigo gikora ibijyanye n'itumanaho Global Network Services gikorera muri American Express witwa Mohammed Badi yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye ku bijyanye n'iyemezwa ry'ubu buryo bwa American Express mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Ati 'Ubu buryo buzagera ku bihugu 42 buvuye kuri 30 bwageragamo. Tubifashijwemo na Ecobank twizeye ko tuzafasha abacuruzi bo muri ibyo bihugu kubona abakiliya basanzwe bakoresha amakarita ya American Express baba abo muri Afurika n'Isi muri rusange.'

Ubu bufatanye buri mu murongo Ecobank yiyemeje wo gushingira iterambere ryayo n'iry'abakiliya babo kuri serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, ku bufatanye n'ibigo biri muri iyi mirimo muri Afurika.

Kugeza ubu ikorera mu bihugu 35 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ukongeraho u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho itanga serivisi z'imari zitandukanye.

Ibyo bikorwa n'abakozi barenga ibihumbi 15 ifite aho baba baha serivisi abakiliya barenga miliyoni 32 ifite baba abo muri ibyo bihugu no hanze yabyo.

Ecobank Group yasinye amasezerano azafasha ikoreshwa rya 'American Express' mu bihugu 21 birimo n'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-group-yasinye-amasezerano-azafasha-ikoreshwa-rya-american-express-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)