Umunyamakuru wo muri Uganda, Eddie Sendi yatangaje abahanzi 20 bo muri Uganda batakabaye bagereranywa n'umunyabigwi mu muziki w'iki gihugu, Jose Chameleone ndetse ko no kumusuhuza bakabaye babanza gupfukama.
Byose byatangiye ubwo hakwirakwiraga agace gato k'amashusho y'umunyamakuru wa Chamuka TV, Rema Namakula aho yavugaga ko byibuze abahanzi badafite indirimbo 5 zakunzwe bagakwiye gupfukama mbere yo gusuhuza Jose Chameleone.
Mu kiganiro 'Talk and Talk', Eddie Sendi yabajijwe niba yemeranya na Rema Namakula, avuga ko bemeranywa cyane, ibi byakuruye ikiganiro mpaka kugeza aho uwari ukiyoboye yahisemo kugenda amubwira umuhanzi undi na we akavuga icyiciro abarizwamo.
Muri abo bahanzi yavuze ko bagakwiye gusuhuza Jose Chameleone bapfukamye harimo n'umuvandimwe we, Weasel Manizo ndetse na Eddie Kenzo.
Abahanzi 23 bagasuhuje Jose Chameleone bapfukamye
Big Eye, Kalifah Aganaga, Rema Namakula, Sheebah Karungi, Weasel Manizo, Godfrey Lutaaya, Haruna Mubiru, Levixone, Eddy Kenzo, Nina Roz, Spice Diana, Navio, David Lutalo, Winnie Nwagi, Azawi, Vinka, Zafaran, Elijah Kitaka, Mathias Walukagga, Fred Sebbaale, Pastor Wilson Bugembe, Carol Nantongo na Gravity Omutujju
Abo abona bakamusuhuje ntacyo bishisha, ni; Bobi Wine, Bebe Cool, Mesach Semakula, Ronald Mayanja, Fred Sebatta, Maddox Ssematimba, Juliana Kanyomozi, Iryn Namubiru, Mariam Ndagire na Kabuye Semboga