Element yaciye amarenga ko 'Kashe' yayikoreye Ruzindana Kelia akayisohora baratandukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Producer Mugisha Robinson Fred wamamaye nka Element, yahishuye ko indirimbo 'Kashe' yari yarayikoreye umukunzi we ariko batandukanye aba ari bwo ahitamo kuyisohora.

Element umwe mu bagezweho mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, yavuze byinshi ku buzima bwe bw'urukundo.

Inkuru y'urukundo rwa Element na Nyampinga w'umuco n'umurage 2022, Kelia Ruzindana ntabwo ari nshya mu matwi y'abantu nubwo inshuro zose yagiye igera mu itangazamakuru bayamaganiraga kure.

Gusa iyi nkuru itangirira muri St Andre aho bombi bigaga, na nyuma yo gusoza ishuri barakomezanyije, ariko bahitamo urukundo rwa bo kurugira ibanga cyane ko bari bamaze kuba ibyamamare.

Element yaje gukorera indirimbo umukunzi we Kelia, ayita "Kashe", gusa nk'uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru yatambutse tariki ya 15 Mata 2023, iyi ndirimbo yagiye hanze baramaze gutandukana.

Mu kiganiro Element yaganiriye na 1:55AM Kompanyi asanzwe abarizwamo, nubwo yirinze kuvuga izina ry'uwo wari umukunzi we, yemeje ko kashe ari indirimbo yari yarakoreye umukunzi we ndetse ko yayisohoye baratandukanye.

Ati "Kashe yari indirimbo nandikiye umukobwa twakundanaga erega, ntabwo nashakaga gusohora indirimbo nandikiye umuntu, narayimwandikiye azajye ayumva gusa, kuko impano nini nari mfite yo guhereza umuntu ni indirimbo kuko ni byo nkora, ibindi nari kuba nipashe muremure. Ikindi guhereza umuntu impano idasaza biruta uko wamuhereza ihita irangira ako kanya."

"Narayimuhaye akayumva, akayumvisha inshuti, haje kuba akantu kuba tutari kumwe, birarangira, niko kuvuga ngo iyi ndirimbo iraguma hano gutya? Niko kuvuga ngo uwayisohora ko ari nziza, ntabwo njya nsohora indirimbo ntayumvishije abantu, narayibumvishije bambwira ko ari nziza, isohotse iba nziza koko."

Yakomeje abazwa niba nyuma yo gutandukana bariyunze akagaruka, gusa yakomeje kubica hirya no hino avuga ati "simbizi".

Muri iki kiganiro yabajijwe ku nkuru z'urukundo zavuzwe hagati ye na Kelia Ruzindana, avuga ko atari byo ahubwo ari inshuti ye magara. Element yaje kwerura ko ubu nta mukunzi afite.

Yaciye amarenga ko Kashe yari yarayikoreye Ruzindana Kelia



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/element-yaciye-amarenga-ko-kashe-yayikoreye-ruzindana-kelia-akayisohora-baratandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)