Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Producer Element, yavuze ko benshi biyitiriye injyana ye ya 'Afro Gako' amaze imyaka igera kuri 4 akoraho, ariko bwa nyuma akaba agiye kuyishyira hanze.
Uyu musore wamenyekanye cyane ubwo yari muri Country Record, ari nabwo yatangazaga ko hari injyana na Afro Gako agiye gushyira ku isoko.
Yaje kuyivamo yerekeza muri 1:55AM, ari nabwo byatezaga impaka nyinshi, Country Records ivuga ko iyo njyana atari iye ahubwo ari umushinga wa bo.
Element udakunze kuvuga cyane, ejo hashize akaba yaratanze icyo umuntu yakwita gasopo ku bantu bose biyitiraraga iyi njyana ye yari amaze imyaka 4 akoraho.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Element yashyizeho amashusho y'iyi njyana yumvakana ko akozwe mu buryo bwa gakondo, anagaragara akubita ingoma.
Aya mashusho yaherekejwe n'amagambo agira ati "mu myaka 4 ishize, natekereje guhuza umuziki w'umuco wacu w'u Rwanda na Afrobeats, nkawuzamura nkawushyira ku rundi rwego, ni bwo nahise ngira igitekerezo cy'izina Afro Gako."
Yakomeme agira ati "nubwo mwumvise ibihuha byinshi ariko igihe kirageze. Ninjye nyirayo, wayihimbye ugiye gushyiraho ifatizo ku bisekuruza bigiye kuza, ndi uwatsinze."
Aya magambo yatangaje, benshi bayahuje no kuba yaba agiye kuva muri 1:55AM cyane ko na yo yamukeje ariko mu buryo busa no kumusezeraho.
Yagize iti "Intangiriro yo kwinjira ni ugusohoka. Imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico Nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z'ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element."
Ubwo ISIMBI yageragazaga kuvugana na Element ndetse na 1:55AM ku kuba baba bagiye gutandukana, ntabwo byakunze kuko impande zombi nta n'umwe witabaga telefoni.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/element-yatanze-gasopo