Enabel yashyizeho ibihembo ku bagore bashinze ibigo bizana impinduka muri sosiyete - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yamuritswe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, abazahatana bakaziyandikisha kuva kuwa 12-28 Kamena 2024.

Umukozi ushinzwe Itumanaho mu mushinga Awa Prize wa Enabel, Tom Crohin, yibukije ko ishyirwaho ry'ibi bihembo ku bagore n'abakobwa bigamije kubibutsa ko bishoboka kuri bo kuba ba rwiyemezamirimo.

Ati ''Ni iby'ingenzi cyane guhemba ba rwiyemezamirimo b'abagore bafite imishinga itanga icyizere mu kuzana impinduka, kuko bashobora kuvamo ab'icyitegererezo ku bandi. Mu bice byinshi bigize Isi biragoye cyane ku bagore kuruta abagabo, kuba baba ba rwiyemezamirimo kubera impamvu nyinshi, rero ni ingenzi gutera imbaraga umugore ushaka kuba rwiyemezamirimo.''

Bimwe mu bihembo bihabwa abatsinze muri aya marushanwa harimo kubaha amahugurwa abafasha kwagura imishinga yabo, guhurira n'abandi ba rwiyemezamirimo mu Bubiligi, n'ibindi.

Muri 12 batsinze mu marushanwa yo mu 2023 bahembwe harimo Umunyarwandakazi Raissa Ikuzwe n'Umurundikazi Mireille Niyonkuru washinze ikigo BUIM mu Rwanda no mu Burundi.

Umuyobozi akaba n'uwashinze Ikigo INO Coffee series gitunganya ikawa ihingwa mu Rwanda, Raissa Ikuzwe, yavuze ko igihembo yahawe kizamufasha kwagura umushinga we.

Ati ''Byatumye mbona ko imbaraga umuntu ashyizemo hari abantu baba bazibona kandi bazishima, byaranshimishije cyane njyewe n'abantu dukorana, kuba ibyo dukora byaragaragaye kuri uru rwego […] ubutumwa nagenera abakobwa bakiri bato ni uko nababwira ko bishoboka.''

Mireille Niyonkuru, rwiyemezamirimo w'Umurundi akaba ari na we washinze ikigo BUIM gikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba mu Rwanda no mu Burundi, yahawe igihembo cya gatatu.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko nubwo abagore n'abakobwa bagihura n'imbogamizi mu kuba baba ba rwiyemezamirimo, ashimira iyi gahunda ya Enabel kuko yaje nk'igisubizo cyo gutuma inzozi zabo ziba impamo.

Ati ''Hamwe mu hantu hasigaye hasaba gushyirwamo imbaraga, ni ukuba abagore n'abakobwa baba ba rwiyemezamirimo. Nubwo ba rwiyemezamirimo b'abagore bahura n'imbogamizi nyinshi, bafashe runini mu nzego zacu zose z'ubukungu.''

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko aya marushanwa ari gukorerwa mu bihugu birimo n'u Rwanda hagamijwe gufasha abagore n'abakobwa bagakora ibikorwa byagutse bitabafitiye umumaro bonyine, ahubwo binafitiye umumaro umuryango mugari, ashima ubifatanye bwa Leta y'u Rwanda muri iki gikorwa.

Ushaka kwiyandikisha muri aya marushanwa wanyura aha

Umuyobozi akaba n'uwashinze Ikigo INO Coffee series gitunganya ikawa ihingwa mu Rwanda, Raissa Ikuzwe ni we Munyarwandakazi wegukanye icyo gihembo mu marushanwa aheruka
Mireille Niyonkuru washinze ikigo BUIM mu Rwanda no mu Burundi, na we ari mu bahembwe
Hari n'abagore n'abakobwa bamuritse ibyo bakora
Jean Michel Swalens wa Enabel yavuze ko aya marushanwa ari gukorerwa mu bihugu birimo n'u Rwanda, hagamijwe gufasha abagore n'abakobwa bagakora ibikorwa byagutse
Dr Uwamariya Valentine yashimye gahunda ya Enabel igamije guteza imbere abagore
Abegukanye ibihembo bishimiwe n'abitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Niyonzima Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/enabel-yashyizeho-ibihembo-ku-bagore-bashinze-ibigo-bizana-impinduka-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)