ePoBox, agasanduku k'ikoranabuhanga kitezweho kubyutsa umutwe w'Iposita y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyatangiye mu 1962 ifatanye n'Iposita y'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ibihugu bibonye ubwigenge buri gihugu kigira ikigo cyacyo.

Icyo gihe Iposita y'u Rwanda yahise iba imwe mu mashami ya Minisiteri y'Ubwikorezi n'Itumanaho kugeza mu 1992 ubwo yabaye ikigo ukwacyo cyigenga mu miyoborere, umutungo n'ibindi.

Kuba ubukombe kw'Iposita y'u Rwanda bigaragazwa n'uko iyo urebye kuri aderesi z'ibigo bitandukanye hasi hakeruka agasanduku k'iposita k'ikigo n'imibare yako kugira ngo ushaka kubandikira cyanga kubona ubutumwa ahanyure.

Icyakoze muri iyi minsi Isi iri ku muvuduko iri hejuru, wabonaga ko iki kigo kitarumva neza iyi ngingo bigatuma n'abantu benshi bagana ibigo bitanga serivisi imwe aho wabonaga ko iyahigaga izindi mu gutahukana umuhigo ufatika ishobora kuba yarahiye ijanja.

Ni ibintu bishimangirwa n'Umuyobozi w'Iposita y'u Rwanda, Célestin Kayitare yavuze ko uyu munsi abantu benshi bazi iposita nk'ikigo gitumikira abantu mu gutanga ubutumwa bwanditse, 'ukumva umuntu akubwiye ko atibuka igihe yandikira umuntu ku mpapuro sisanzwe uretse kwandikira umuntu umutumira mu bukwe.'

Ati 'Ariko mwarabibonye ko bisigaye bikorerwa ku ikoranabuhanga abasohora impapuro ni bo bake, abahaguruka batwara enveloppe ngo ayikuzanire ni bake ibintu byose biri ku ikoranabuhanga.'

Icyakora Kayitare agaragaza ko uyu munsi bari mu mavugurura atadukanye ashingiye ku gushingira imirimo bakora yo gutumikira abantu, ikoranabuhanga ari ryo ribigizemo uruhare runini.

Ati 'Iri koranabuhanga ryatwituyeho ngo pa! Covid-19 noneho yaje ari rurangiza uretse abantu kwishyurana ku ikoranabuhanga n'ibyanditswe ni ko byagenze cyane cyane mu bigo bya leta. Ntushobora gutwarayo ibaruwa bakubwira ko bidakunda.'

Kayitare yerekanye ko bakomeje guhuza ikoranabuhanga n'imirimo bakora ya buri munsi, akerekana ko mbere byatangiye kubateza ubwoba 'dusa n'aho Isi ituguye hejuru ariko turi kubihuza bijyanye no gukora ubusesenguzi butomoye cyane ko hari amakuru twari dufite tutabashaka gusesengura neza.'

ePoBox, umusemburo w'impinduka z'Iposita y'u Rwanda

Mu gukomeza gutera imbere no kwimakaza ikoranabuhanga byuzuye, Iposita y'u Rwanda yatangije uburyo bw'ikoranabuhanga bwiswe ePoBox aho umuntu ashobora kugira agasanduku k'iposita ariko k'ikoranabuhanga gatandukanye n'agasanzwe.

Iri koranabuhanga rigezweho rizajya ryifashishwa mu kugeza ku bantu ibyo bohererejwe, bigateganywa ko rizafasha abantu barenze ibihumbi bigera kuri 15000 basanzwe bafasha ku mwaka.

Aha ni handi umuntu akurikirana ibintu bye yatumije aho bikiva nk'i Amsterdam mu Buhorandi kugeza bimugezeho i Nyakarezo muri Rusizi bidasabye kuva iwe.

Ubusanzwe umuntu watumije ibintu yasabwaga kuba afite agasanduku k'iposita, bikamusaba ko guhora aza kureba niba ibintu bye byahageze, rimwe agasanga ntibirahagera, agasubirayo gutyo.

Ibi byaterwaga n'uko abantu bose batari bafite uburyo babonamo ubutumwa bubabwira aho ibintu byabo bigeze n'uburyo byabageraho, kuko uba usanga bamwe bakoresha ududanduku tw'abandi, batandukana na byo bikaba ibindi bibazo.

Kuri iyi nshuro byaba ari ubutumwa mu nyandiko cyangwa ikindi kintu gifatika wohererejwe binyuze ku iposita wakira ubutumwa bugufi bukubwira ko hari ikintu wohererejwe, bugusaba n'aho bakigusangisha.

Uhitamo uburyo n'aho uri bwakirire ibyo wohererejwe, bivuze ngo gishobora kukohererezwa cyangwa ugahitamo aho bakigushyirira ukazakihasanga

Ni uburyo bukora kuri telefoni zose kuko ufite agatelefone gato akanda *801*631#, cyangwa www.epobox.rw k'ufite telefone igezweho ubundi agatanga agakurikiza amabwiriza ajyanye n'imyirondoro ye n'aho abarizwa.

Uwiyandikisha asabwa 8000 Frw mu mwaka avuye kuri 15000 Frw umuntu yatangaga mu gufungura agasanduku k'iposita gasanzwe mu biro by'Iposita y'u Rwanda, hanyuma bakamuha 'certificat d'adresse' ye ku giti cye idasangirwa.

Kayitare ati 'Ubu buryo buzafasha cyane ku buryo wa muntu wazaga kureba niba ikintu cye cyahageze, agasanga ntacyo, ejo yagaruka bikaba uko, kuri iyi nshuro uzajya uza kugitwara uzi ko cyaje cyangwa usabe ko tukigugereza aho utuye.'

Yagaragaje ko bari guteganya kwagura ibikorwa bagakorana n'ibigo by'ubwikorezi bitandukanye 'ibishobora kugenda kuri za moto tuzagira ubwumvikane n'amahuriro n'amamoto, amakamyo, bisi n'ibindi.'

Uburyo bwari busanzwe buzagumaho, uburyo bugamije cyane gufasha abandi batabonaga uburyo bwo gukoresha iposita, ikindi buri wese akagira iye, bagatanga serivisi ku bantu batayishyura.

Iposita y'u Rwanda iri mu mavugurura yo kunoza serivisi zayo cyane ko bitarenze uyu mwaka iri mu myiteguro yo kujya kuri sitati yo kuba ikigo cya leta gusa ahubwo ikaba ikigo cy'ubucuruzi cya leta ibizwi nka 'State Owned Enterprise.'

Aha ni ha handi ikigo gitanga serivisi zunguka, kikanungukira leta Kayitare akavuga ko 'tuzaba dukora uko dushoboye ngo serivisi twiyemeje gutanga cyangwa izo leta yatwemereye gutanga zigerwaho kandi twishakamo amafaranga.'

Kugeza uyu munsi Iposita y'u Rwanda ifite ahantu 15 ibarizwa mu gihugu ahantu hazwi hakunda guhurira abantu, nka Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Ngoma na Kirehe, Bugesera, Kigali, Gicumbi, Musanze, Rubavu.

Iki kigo kandi gikorera za Karongi, Rusizi, Nyanza, Huye n'ahandi, ibiro byayo bikabarizwa mu bice byo hagati niba bari nka Nyanza, bakabishyira hagati ku buryo n'umuturage wa Ruhango atagorwa no kwifashisha serivisi zabo.

Umuyobozi w'Iposita y'u Rwanda, Célestin Kayitare yagaragaje ko iki kigo kiri mu mavugurura akigira ikigo cy'ubucuruzi
Utu dusanduku tw'iposita tuzagumaho ahubwo twunganirwe n'utwikoranabuhanga
Iposita y'u Rwanda yamuritse udusanduku tw'iposita tw'ikoranabuhanga
Ubusanzwe Iposita y'u Rwanda ifasha abantu bagera ku bihumbi 15 ku mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/epobox-agasanduku-k-ikoranabuhanga-kitezweho-kubyutsa-umutwe-w-iposita-y-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)