Espoir yatewe mpaga y'imikino 5 ihita isezere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamenyesheje ikipe ya Espoir FC ko "kubera gukinisha umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe kandi adafite ibyangombwa, akanama gashinzwe amarushanwa kahisemo gutera mpaga ikipe ya Espoir FC mu mikino 5 yose uyu mukinnyi yagaragayemo."

Kubera kandi ko ikipe ya AS Muhanga ariyo yari ikuriye Espoir FC ku rutonde rwa shampiyona, yahise isimbuzwa Espoir FC mu mikino ya kamarampaka (playoff).

Mu cyumweru gishize ni bwo AS Muhanga yari yareze ikipe ya Espoir FC muri FERWAFA ivuga ko iyi kipe ikinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 nk'uko amategeko ya FERWAFA abiteganya. 

Muri iki kirego kandi, yari yavuze ko muri Espoir FC harimo umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe ukinira ku byangombwa birenze kimwe, ndetse akaba akina nk'umukinnyi wo mu ikipe y'abato kandi arengeje imyaka 20. Ibi byose akaba ari byo bitumwe urugendo rwa Espoir FC muri uyu mwaka w'imikino rurangirira nzira.


Ikipe ya Esoir FC yari yizeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, umwaka wayo uhise uba imfabusaLomami Marcel wari wahigiye kuzamura ikipe ya Espoir FC ntabwo byamukundiye kuko atsindiwe hanze y'ikibuga 

Ikipe ya AS Muhanga niyo izakina imikino ya nyuma izavamo amakipe 4 azazamuka mu cyiciro cya mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143157/espoir-yatewe-mpaga-yimikino-5-ihita-isezererwa-mu-irushanwa-ryicyiciro-cya-kabiri-143157.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)