EU yiyemeje gushora mu Rwanda arenga miliyari 520 Frw mu myaka itanu iri imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w'uwo muryango mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, mu kwizihiza umunsi wa Europe Day ku mugoroba wo ku wa 9 Gicurasi 2024 aho yemeje ko ishoramari ry'Abanyaburayi mu Rwanda rigomba kwiyongera.

Yagaragaje ko kwizihiza uwo munsi bishimangira ubumwe bw'u Burayi ndetse n'umwihariko warwo mu kurema umubano n'ibindi bihugu hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, yashimye uko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rw'iterambere na cyane ko mu gihe cy'imyaka itanu ishize uwo muryango washoye miliyoni 302$, ni ukuvuga arenga miliyari 410 Frw.

Yashimangiye ko bifuza gukomerezaho uwo mubare ukiyongera kuko u Burayi buteganya ko nibura mu myaka itanu iri imbere buzashora arenga miliyari 520 Frw.

Yakomeje agira ati 'EU mu Rwanda ishyigikiye icyerekezo 2050, gahunda yo kwihutisha iterambere kandi izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.'

Yakomeje ati 'Mu myaka itanu ishize, ibigo by'ishoramari by'abanyaburayi bashoye arenga miliyoni 300$ kandi ibi bigomba kwikuba mu myaka iri imbere.'

Yashimangiye ko binyuze mu biganiro bitandukanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda hitezwe kongera umubare w'ishoramari mvaburayi mu gihugu.

Ati 'Twizeye ko ibiganiro na Minisitiri w'Ubucuruzi ku masezerano y'ubufatanye mu bukungu bizazamura amahirwe yo kongera ishoramari mu gihugu.'

Yagaragaje ko EU ifite uburyo bwihariye bwo guhuza abafatanyabikorwa batandukanye no gukusanya inkunga ziturutse mu bigo binyuranye byo mu Burayi, ibihugu n'urwego rw'abikorera mu guharanira kuzana impinduka nziza.

Yagaragaje ko EU izakomeza gukorana n'u Rwanda mu bijyanye no kurengera ibidukikije no gufasha mu guhangana n'ingaruka z'ihindaguruka ry'ibihe.

Ku bijyanye n'umutekano kandi EU izakomeza gukorana n'u Rwanda mu ngeri zinyuranye kuko ibiganiro bigamije kwagura imikoranire hagati y'impande zombi bitanga icyizere.

U Rwanda na EU bifitanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri zitandukanye nk'aho muri Gashyanyare 2024, basinyanye amasezerano yo guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, hari kandi amasezerano yo y'inkunga ya miliyoni 50 z'Ama-euro, ni ukuvuga asaga miliyari 64 Frw yo guteza imbere amashuri y'incuke n'andi anyuranye.

Ambasaderi yagaragaje ko barajwe inshinga no gukorana n'u Rwanda mu kubakira ubushobozi urubyiruko ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere urwego rw'ubutabera.

EU yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wo kwizerwa bitewe n'uko umusaruro utangwa mu mikoranire n'ibihugu byo mu Burayi ushimishije.

Minisitiri w'Ububanye n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imikoranire myiza hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye.

Yashimangiye ko ibiganiro by'imikoranire ku mpande zombi bitanga umusaruro ku kwagura imikoranire.

Yakomeje ati 'Ndizera ko ibiganiro bizatuma ubufatanye bwacu butera imbere no guhuza imyumvire ku bintu dushyize imbere nko mu iterambere ry'ubukungu, kubungabunga ibidukikije, ihangana ry'imihindagurikire y'ibihe n'umutekano."

Yangeyeho ati 'Ntabwo twahakana ko hari imbogamizi zihari tugomba guhangana nazo dukoreye hamwe, nk'iterabwoba, ihindagurika ry'ibihe n'amakimbirane mu bice bitandukanye by'Isi.'

Yashimangiye ko gukorera hamwe bizafasha mu gutsinda izo mbogamizi zose zihari no gutegura ahazaza heza ku kiragano gishya.

Dr Vincent Biruta yavuze ko umusaruro w'amasezerano ya Schuman hirya y'imbibi z'u Burayi ugaragarira buri wese kuko mu gihe cy'imyaka 30 bwifatanyije n'u Rwanda mu rugamba rw'iterambere.

Yagaragaje ko u Rwanda rwishimira kuba rwarakoranye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'ibihugu binyamuryango ndetse agaragaza ko amasezerano ya Schuman akwiye kuzirikanwa havururwa imikoranire, ibiganiro n'ubwubahane.

Minisitiri w'Ububanye n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imikoranire myiza hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, yashimye uko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rw'iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-yiyemeje-gushora-mu-rwanda-arenga-miliyari-520-frw-mu-myaka-itanu-iri-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)