Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryaciye amarenga ko muri Kamena 2024 hari abakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu Mavubi ubwo bazaba bitegura imikino ya Benin na Lesotho.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi izasura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y'Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, ni mu ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Umutoza w'ikipe y'igihugu Frank Spittler yari yavuze ko hari abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi ari na ho bavukiye bashobora kuzaza gukinira u Rwanda mu mikino itaha.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse abajijwe niba hari abakinnyi bazaza kuri iyi mikino ya Lesotho na Bénin, yirinze kubyemeza ariko avuga ko bazagenda baza uko iminsi izagenda iza.
Ati "Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho."
Biteganyijwe ko tariki ya 20 Gicurasi 2024 ari bwo ikipe y'igihugu Amavubi izatangira umwiherero yitegura iyi mikino yo mu itsinda C yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi cya 2024.
Ubu Amavubi y'u Rwanda ni yo ayoboye iri tsinda n'amanota 4, Afurika y'Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Lesotho ni mu gihe Benin ya nyuma ifite inota rimwe.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ku-masura-mashya-ashobora-kuza-mu-mavubi-muri-kamena