Fiston Niyitanga ukora mu bukerarugendo yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje igikorwa cyo kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubwo Niyiyanga Fiston yamaraga gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yizeye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Yagize ati 'Ni ibintu nahoze kuva kera ntekereza rero umunsi wari uyu ni yo mpamvu nje kugerageza.'

Yavuze nubwo ashaka kuba umukandida ku mwanya w'Umudepite akinjira muri Politiki mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu we ku gihugu n'iterambere ryacyo muri rusange atazava mu bikorwa bye by'ubukerarugendo.

Ati 'Ntabwo nzava mu bukerarugendo, ariko kandi umuntu uburimo yagira n'izindi nshingano nkaba nagira umusanzu wanjye ntanga ku rubyiruko n'aka kazi kari ku ruhande ariko ntabibamo buri munsi.'

Yakomeje ati 'Mbona umusanzu wanjye hari ikintu kinini uzatanga kuko maze nk'imyaka ine mbitekereza. Nagiye mbana n'urubyiruko cyane kandi ndeba uburyo nshobora kurufasha tukaba twakihangira umurimo. Umusanzu wanjye ndabona ukenewe cyane tugakomereza aho bigeze kuko ndabona ari heza cyane ariko twakora ibyiza kurushaho.'

Niyitanga yavuze ko nk'umuntu uri mu bukerarugendo nyuma yo kugera mu Nteko Ishinga amategeko yazaharanira ko butezwa imbere kirushaho, akazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo hashyirweho uburyo buhamye bwarushaho gutera imbere.

Ati 'Birahari byinshi cyane byakorwa ngo ubukerarugendo butezwe imbere, n'ubu ibihari ni byiza cyane ariko hari ibyo twakora ngo tubuteze imbere kurushaho. Hari byinshi natangaho ibitekerezo kugira ngo ubukerarugendo bubashe kuba hari ahantu bwava kugira ngo bubashe kujya ahandi heza kurushaho.'

NEC yatangiye kwakira kandidatire kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

Guhera ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024 habe ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Niyitanga ashimangira ko yihebeye ubukerarugendo
Yageze kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu modoka asanzwe akoresha mu bukerarugendo
Niyitanga Fiston yagaragaje ko yatangiye gutekereza kwinjira mu Nteko mu myaka ine ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fiston-niyitanga-ukora-mu-bukerarugendo-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)