Gakenke: Amayobera ku musozi umaze iminsi umanuka kugeza aho wimuye abawutuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzu zigera kuri zirindwi zamaze kurengerwa n'ubutaka hagasigara ibisenge by'inzu, izindi 19 zarangiritse ku buryo abari bazituyemo bamaze kwimurwa n'ubuyobozi ngo bashakishirizwe aho kuba hatekanye.

Ibi biza byabaye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yavuze ko hegitari zigera kuri esheshatu zimaze kwangirika kubera umusozi wimuka.

Yagize ati 'Byabaye ku cyumweru, ibitaka byinshi byarengeye inzu zirindwi, izindi icumi zirangirika, nyuma hiyongeraho izindi. Imiryango 26 niyo imaze kwimurwa, ubuyobozi buri gufasha abaturage kubashakira aho kuba ndetse no kubaha ibyo kurya".

Yavuze ko bari gukorana n'ubuyobozi ngo hamenyekane igituma izi nzu zigenda, gusa ashimangira ko abahatuye bo bazashakirwa ahandi ho kuba.

Icyatumye uyu musozi wika ku buryo inzu zitwikirwa n'ibitaka ntabwo kiramenyekana kuko biba ku manywa y'ihangu nyamara hari imiryango yari imaze imyaka myinshi ihatuye nta kibazo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-amayobera-ku-musozi-umaze-iminsi-umanuka-kugeza-aho-wimuye-abawutuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)