Gasogi United yegukanye igikombe cyaburiwe iz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ku mukino wa nyuma wa shampiyona 2023-24 ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Etincelles FC yo mu Burengerazuba bw'u Rwanda. 

Uyu mukino warangiye ikipe ya Gasogi United itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngono Guy Herve. Nyuma y'uyu mukino, ikipe ya Gasogi United yateguye igisa n'umuhango wo kwihemba no kwishimira uburyo bitwaye mu mwaka w'imikino urangiye. 

Uyu muhango, watangiye Gasogi United ihemba abakinnyi 4 basa n'intoranywa zitwaye neza muri Gasogi United. Abakinnyi bahawe imidari harimo Hakim Hamiss, Dauda Bereli, Muderi Akbar, ndetse n'umutoza Alain Kilasa.

Nyuma yaho ikipe ya Gasogi United n'ubuyobozi bwayo, berekanye ibikombe bihembye hagati yabo n'abafana. Ibi bikombe bibiri, byose byari byanditseho ko "Imvugo ariyo ngiro".

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ibi bikombe ari abafana b'iyi kipe babizanye ndetse na bamwe mu bayobozi ba Gasogi United bo hasi bakabitiza umurindi. 

KNC ateruye igikombe utamenya impamvu yacyo 

Gasogi United ngo ntabwo yabura igikombe ngo ibure n'icyo yiha 


Bamwe mu bakinnyi ba Gasogi United bahawe imidari 

Nyuma y'umukino wa nyuma wa shampiyona, Gasogi United yihaye igikombe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142857/gasogi-united-yegukanye-igikombe-cyaburiwe-izina-amafoto-142857.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)