Gatanya mu isura nshya: Abadepite bemeje impinduka mu itegeko rigenga umuryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe abantu bajya gushyingirwa mu mategeko babaga bafite amahitamo atatu yo gucunga umutungo arimo ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano n'ivanguramutungo risesuye.

Itegeko Abadepite batoye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, ririmo ingingo ya 166 iteganya ko abashyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushya bushingiye ku masezerano ku ategurwa n'abashaka gushyingiranwa.

Iyi ngingo ifite agace kagira kati 'Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.'

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo, Rubagumya Furaha Emma yasobanuye ko ubu buryo buzajya butuma abantu batifuza gucunga umutungo w'abashyingiranywe bakoresheje uburyo bwari busanzwe bakoresha ubwo bihitiyemo.

Ati 'Abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kuvuga bati muri buriya buryo butatu bwari busanzwe bumenyerewe nta na bumwe twiyumvamo turumva tudashaka gukoresha ubu buryo ariko twebwe tugiye kugena uburyo tuzacunga umutungo wacu cyangwa se tuzabana, bakabyemererwa bakagenda bakabyandika.'

Iri tegeko ritanga umurongo w'uko abantu babikeneye bashobora gukora aya masezerano ariko ntibavuga mu buryo bweruye ibigomba kwandikwamo kuko abasezerana baba bafite ibintu bitandukanye.

Mu gutanga gatanya hari ibyahindutse

Mu byatumye iri tegeko rivugururwa harimo no kuba gatanya zariyongeye cyane mu myaka itanu ishize, kuko nko mu 2018 bibirego imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw'abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

Ingingo ya 156 y'iri tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry'ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n'imyenda baringanije.

Igika cyayo cya mbere kigira kiti 'Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z'ubutane cyangwa guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.'

'Icyakora, bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy'urubanza rw'ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n'uruhare rwe ku mitungo.'

Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Ku basezeranye kuvanga umutungo w'umuhahano ho mu gihe cy'urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n'icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w'urega cyangwa w'uregwa n'izindi.

Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n'umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.

Abadepite bemeje itegeko ryemerera abashaka gushyingirwa bigenera uburyo bwo gucunga umutungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatanya-mu-isura-nshya-abadepite-bemeje-impinduka-mu-itegeko-rigenga-umuryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)