Gatsibo: Bahangayikishijwe n'abahisha ko bafite Sida bajya gufatira imiti ahandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi haberaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida.

Ni ubukangurambaga bukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda yatewe inkunga na Abbott.

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko muri aka Karere hakigaragara abantu benshi cyane cyane abasirimutse banga gufatira imiti ya Virusi itera Sida hafi bakajya kuyifatira mu tundi turere turimo Kayonza, Rwamagana, Nyagatare hakaba n'abajya mu Mujyi wa Kigali.

Ni ikibazo kibahangayikishije kuko ngo niba umuntu yandura Virusi itera Sida ntashake ko bimenyekana ngo bishobora gutuma akomeza gukwirakwiza ubwandu bushya mu bandi benshi kuko baba batabizi.

Nzabonikuze Emmanuel ukorera mu Karere ka Gatsibo ariko utuye mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko azi abantu benshi bava mu Karere ka Gatsibo bakajya gufatira imiti ya Virusi itera Sida mu Karere ka Nyagatare agasanga biterwa no gutinya ko abantu babaha akato.

Ati 'Impamvu mbona zituma banga gufatira imiti inaha ni ugutinya ko abaturanyi babaha akato bati dore runaka yaranduye, buriya ni nyakwigendera agiye gupfa bigaturuka kuri izo mpamvu bagatinya kwerekana ko bafite Virusi itera Sida. Kugira ngo bicike Leta nikomeze yongere ubukangurambaga, abafite Virusi itera Sida batange ubuhamya abafite imyumvire mibi bazagenda bagabanuka.'

Kalisa Claude utuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko kenshi abantu biyita abasirimu usanga batinya gufatira imiti hafi ku bwo gutinya ko abaturanyi babo babimenya.

Uwizeyimana Joselyne utuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi we yagize ati 'Abenshi baba bafite isoni kandi ntabwo biteye isoni, Leta niyongere ubukangurambaga yaba ku bafite Virusi itera Sida cyangwa no ku bandi baturage kuko haracyari abantu babona umuntu ufata imiti bakamuha akato.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko basanga giteye inkeke.

Ati 'Nibyo koko icyo kibazo turakibona ku bigo nderabuzima byose aho usanga dufite abaturuka ahandi, natwe mu Karere ka Gatsibo hari abantu twakira baturutse mu tundi turere, natwe tukagira abava mu Karere kacu bakajya gufatira imiti ahandi. Ibyo rero ni ibintu bigendanye n'imyumvire iri hasi, buriya umuntu we aba yamaze kwiha akato kandi mu gihugu cyacu umuntu ufite Virusi itera Sida ni umuntu nk'abandi.'

Visi Meya Mukamana yakomeje avuga ko kuri ubu bari gushishikariza abantu kumva ko yafatira imiti hafi ye atarinze gukora ingendo ndende.

Yakomeje avuga ko abantu bakunze kwihisha iyo bagiye gufata imiti ya Virusi itera Sida kenshi usanga ari nabo bakunze gukwirakwiza ubwandu bushya kuko baba barananiwe kwiyakira, badakeneye ko abantu bamenya ko banduye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imibare minini ari iy'abantu bananiwe kwiyakira batifuza ko abantu bamenya ko banduye Virusi itera Sida.

Yavuze ko nta bibazo byinshi by'abantu bahabwa akato bafite nubwo bakomeje gushishikariza abaturage ko badakwiriye kubaha akato.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafata imiti ya Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% mu gihe ubwandu bushya ari abantu 8/1000.

Abaturage bo muri Gatsibo bavuga ko hari abaturanyi babo bajya gufatira imiti ya Virusi itera Sida mu tundi turere, bagasanga ari ibintu bihangayikishije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bahangayikishijwe-n-abahisha-ko-bafite-sida-bajya-gufatira-imiti-ahandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)