Gaz ya 2000 Frw igiye kuboneka, ubishatse yishyurire rimwe ku kwezi; impinduka mu kwishyuza gaz mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bizashoboka nyuma y'uko Uruganda rutunganya amazi yo kunywa, rukanacuruza gaz ikoreshwa mu ngo, Jibu Co Rwanda, rwinjiye mu mikoranire n'Ikigo cyo mu Buyapani kizobereye mu bucuruzi bwa gaz isukika [LPG], Saisan Co Ltd.

Ni imikoranire yitezweho gutanga umusanzu no guhindura imicungire n'imicururize ya gaz mu Rwanda.

Ibi ni ibyahuriweho n'impande zombi kuri uyu wa Gatatu, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y'imikoranire.

Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Jibu Co. Galen Welsch, yavuze ko kubera ubunararibonye impande zose zifite mu byo zari zisanzwe zikorera ahantu hatandukanye, bizatuma Abanyarwanda bakoresha gaz barushaho koroherezwa kubona serivisi nziza.

Yagize ati 'Ubu gaz zizajya zicuruzwa zitwa 'Jibu Gas One', kandi ikindi ni uko tuzashyiraho uburyo bwihariye mu bice binyuranye aho abantu bazajya babona izi gaz mu buryo butari busanzwe.'

Zimwe mu mpinduka zitezwe kuzanwa n'ubu bufatanye n'uko hazashyirwaho uburyo bumeze nka sitasiyo ku buryo abaturage bazajya bajyana amacupa yabo bakongera bakuzurizwa. Umwihariko n'uko uzajya uhabwa gaz ingana n'amafaranga ufite.

Ibi ni ukuvuga ko niba usabye iya 2.000Frw, icupa ryawe rizajya zicomekwa ahabugenewe hemezwe mu mashini igiciro kingana n'amafaranga ufite, uko gaz ijya mu icupa ari nako ya mafaranga yibara, nibigera mu 2.ooo Frw imashini ihite ihagarara ucyure iyo. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa hirya no hino mu gihugu mu ntangiriro za Kamena.

Ikindi n'uko hazubakwa sisitemu yihariye izajya igeza gaz mu ngo z'abantu, maze iyo bakoresha ikajya yibara, ukishyura nyuma y'iminsi 30 bitewe n'iyo bakoresheje. Bitewe n'uko hakenewe ibikorwaremezo byihariye n'irindi shoramari, ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu 2025 ariko ku ikubitiro bugatangirana n'inzu zo guturamo mu buryo bwa rusange zizwi nka 'Apartment'.

Ubu buryo buzajya bukora nk'uko amazi ya Wasac yishyurwa mu ngo. Ubuyobozi bwa Jibu Co Rwanda, bwatangaje ko buzaba ari umuti urambye w'abantu bashirirwaho na za gaz batetse bikaba byabaviramo igihombo.

Umuyobozi Mukuru wa Saisan Co Ltd, Takehiko Kawamoto, yavuze umutekano w'abaturage no kubaha ubutabazi mu gihe bahuye n'ikibazo cya tekinike ari kimwe mu bizitabwaho cyane muri ubu bufatanye.

Ati 'Politiki y'iki gihugu n'umutekano w'aha mu Rwanda biri mu byatumye iri shoramari turihazana. Ikindi n'uko dushaka gutanga umusanzu mu gusezera ikoresha ry'amakara n'inkwi kuko hazashyirwaho igiciro kiboneye buri wese.'

Yakomeje agira ati 'Ibipimo biri hejuru by'umutekano nibyo twijeje kandi tugakoranira hafi na guverinoma y'u Rwanda mu kwirinda impanuka. Hazabaho amahugurwa y'abakozi bacu nabo bayagenere abakiliya babo.'

Muvuna Mediatrice ufite uruganda rucuza amazi ya Jibu yavuze ko ubu bufatanye bizatuma bunguka ubumenyi kubera gukorana n'inzobere kandi no kuba noneho buri wese azajya agura gaz bitewe n'amafaranga afite ako kanya ari ikintu cyo kwishimirwa.

Umuyobozi Mukuru wa Jibu co Rwanda, Tuyisenge Bruno yari yitabiriye iki gikorwa
Hatangijwe imikoranire izahindura ibijyanye no kwishyura gaz mu Rwanda
Ambasaderi w'u Buyapani Wungirije mu Rwanda, Shunsuke Saito yashimiye iyi mikoranire

Amafoto: Dukundane Ildebrand




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaz-ya-2000-frw-igiye-kuboneka-ubishatse-yishyurire-rimwe-ku-kwezi-impinduka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)