Gen Muhoozi yakiriye ku meza Gen Mubarakh Muganga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda avuga ko Gen Muhoozi yakiriye Gen Mubarakh Muganga ku meza, mu musangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi mu 2024, mu gace ka Kisaasi ahazwi nka 'Ndere Cultural Center'.

Uyu musangiro kandi witabiriwe n'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n'Umutekano muri Uganda, Maj Gen James Birungi n'abandi bayobozi.

Ni umuhango waranzwe n'imbyino gakondo zo muri Uganda ndetse no gusangira amafunguro yo muri iki Gihugu, nk'uburyo bwo kwiyibutsa isano y'amateka iri hagati y'ibi bihugu.

Wabanjirijwe n'ibiganiro aba basirikare bakuru bombi bahuriyemo ku manywa yo kuri uwo munsi.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024 rikakirwa na Gen Kainerugaba, baganira ku ngingo zitandukanye z'ubufatanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Karere.

Gen. Kainerugaba akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by'abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

Gen Muhoozi na Gen Mubarakh Muganga, ubwo bageraga ahabereye uyu musangiro
Gen Muhoozi asuhuza abarimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n'Umutekano, Maj Gen James Birungi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yakiriye-ku-meza-gen-mubarakh-muganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)