Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye impamvu RPA itigeze ibona Umuhutu nk'umwanzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 29 mu 2024, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

Ni ikiganiro yahuriyemo n'abandi barimo Umuyobozi w'Itorero, Uwacu Julienne ndetse n'umwanditsi Yolande Mukagasana. Cyagarutse ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragarije abari muri iki kiganiro ko mu bihe bitandukanye Leta ya Habyarimana yagiye igaragaza ko umwanzi w'igihugu ari Umututsi.

Ati 'Urugamba rutangiye rwo kubohora igihugu cyacu, leta y'icyo gihe, Leta ya Habyarimana igisobanuro cyayo cy'umwanzi yari Umututsi ni nako byavugwaga nta guca ku ruhande bati umwanzi w'u Rwanda ni Umututsi, yaba ari mu Gihugu, yaba ari hanze y'igihugu, yaba ari uwavutse uwo munsi, yaba ari umukecuru wibereye ahantu mu cyaro wihingira apfa kuba ari Umututsi niwe wari umwanzi.'

Ku ruhande rwa RPF, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko umwanzi yari imiyoborere mibi yari irangajwe imbere na Leta ya Habyarimana.

Ati 'Umwanzi wa RPF yari politike mbi ya Leta ya Habyarimana, ivangura, itoteza, byubaka ingengabitekerezo ya Jenoside, FPR rero yatangiye urugamba ari urwo kubohora Abanyarwanda no guhindura ayo matwara n'ingabitekerezo, ni ukuvuga ko rero ku rugamba Inkotanyi zabaga zizi icyo zirwanira n'uko cyari giteye.'

Emma Claudine wari uyoboye iki kiganiro yakomeje abaza Gen (Rtd) Kabarebe impamvu RPA itigeze ifata Umuhutu nk'umwanzi kandi Leta ya Habyarimana yarafata Umututsi nk'umwanzi.

Mu gusubiza yavuze ko impamvu ibi bitigeze biba ari uko RPA itari ishyigikiye icyatanya Abanyarwanda, ku buryo hari igice cy'abaturage cyatangira kugaragara nk'umwanzi.

Ati 'RPA yagiye gutangira urugamba imaze kugira ubunararibonye bwinshi cyane y'imirimo y'impinduramatwara no kugira imiyoborere myiza. RPF yagiye gutangira urugamba imaze kwitegura ifite gahunda y'ingingo umunani zaje kuba icyenda zikubiyemo ibintu byinshi cyane byari bibangamiye imiyoborere y'u Rwanda.'

'RPA Abayobozi bayo bari baranyuze mu nzira zo kubohora ibindi bihugu bitari kimwe, bitari bibiri. Bari bazi icyo bashakira u Rwanda ni iki? Niyo mpamvu na mbere yo gutera RPF yarabanje yubaka inzego zayo, yubaka abayihagarariye ibatoza icyo irwanira ni iki? Umwanzi ni nde? Umwanzi ntabwo ari Umunyarwanda uwo ari wese, umwanzi ni ubutegetsi bubi n'agatsiko kabwo, ndetse n'imbaraga zibahesha gukora ibyo bibi, nk'igisirikare, jandarumori n'abandi bo mu iperereza. Ubwo rero uwo niwe mwanzi dukwiriye kurwana nawe.'

Gen (Rtd) Kabarebe yeretse urubyiruko rw'uyu munsi ko rufite umukoro wo guhangana n'ingabitekerezo ya Jenoside kandi ntirwemere gutsindwa, kuko na RPF itigeze igira ubwo bugwari.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-rpa-itigeze-ibona-umuhutu-nk-umwanzi-mu-mboni-za-gen-rtd-kabarebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)