Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ya Gicumbi yagarutse ku mubare ukiri muto w'urubyiruko rubasha kwitabira umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi, isaba ko bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge bashishikariza bagenzi babo kwitabira uyu mwuga, aho kwirirwa bategereje kuzabona akazi ko mu biro kandi n'ubuhinzi buri mu byabakura muri ubwo bushomeri.
Ni ubutumwa bwanagarutsweho na Guverineri w'Intara y'Amajyarugru, Mugabowagahunde Maurice, wababwiye ko icya mbere ari ugutekereza gukura amaboko mu mifuka, bakitabira imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere, ntibirirwe bibaza uko bazakoresha impamyabumenyi bafite, ahubwo bakisuganya bagafashanya gukora iyo bwabaga ngo bishakemo ibisubizo.
Ati "Turabakeneye, nk'ubuyobozi kandi twiteguye kubafasha, murebe uko mwakwegerana muhuze imbaraga n'ibitekerezo nimubona imishinga ifatika mwegere ubuyobozi bw'Akarere bubafashe kwiteza imbere, haba mu buhinzi, ubworozi n'indi myuga tuzabashyigikira."
Muri aka Karere ka Gicumbi habarurwa urubyiruko 115,713 rutuye mu bice by' icyaro ndetse n'abagera kuri 8,546 batuye mu dusantire twakwitwa utw'umujyi, abenshi muri bo bakunze kumvikana bataka ubushomeri, bavuga ko babuze akazi ngo biteze imbere.
Umwe mu rubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi waganiye na IGIHE, yavuze ko akora ubuhinzi ariko bagenzi be ntibarabasha kubwitabira kubera imyumvire bafite aho bavuga ko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa n'abakuze gusa cyangwa abafite imirima mu cyaro.
Hasingizwimana Denis yagize ati 'Njyewe maze imyaka itatu ntangiye gukora ubuhinzi, nakoraga 'pepinière' z'ibiti bike ariko kuri ubu mfite ingemwe zigera ku bihumbi 100, mbona ku mafaranga bikamfasha no gutera ibiti by'imbuto zirimo avoka, ibinyomoro, marakuja, Coeur de boef... Kandi nabitangiye mbona urubyiruko runseka none bamwe baraje mbaha akazi.'
Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Thelesphole, yavuze ko hari urubyiruko rwisuganyije ruhinga icyayi kuri hegitari esheshatu, none rwatangiye kubona amafaranga ndetse rwiguriye n'amacumbi yo gukodesha, gusa.
Ati 'Mu nteko rusange twaganiye ku buryo twakongera umubare w'urubyiruko rukora ubuhinzi kuko ababyitabira bakiri bake, turi imbaraga z'igihugu, twiyemeje kwegera bagenzi bacu turabibashishikariza kuko bizabafasha kwikura mu bukene'.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge 21 ya Gicumbi rwahawe amagare ya siporo abafasha kujya mu tundi tugari ngo barebe uko bashishikariza kugira ngo bashishikarize abandi kwinjira mu buhinzi.