Gicumbi: Umugabo yapfuye amanitse mu mugozi nyuma y'amakimbirane n'umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo Kabageme yiyahuye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'agatenganyo w'umurenge wa Muko, Kalisa Claudien, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we.

Yavuze ko umugore we yagiye kumurega ku Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

Ati ' Umugore uko yatubwiye ko bagiranye amakimbirane agiye kumurega kuri RIB agarutse asanga yiyahuye, ari mu mugozi mu cyumba.'

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari afitanye abana babiri n'umugore we ndetse babanaga mu buryo bwemewe n'amategeko.

Nyuma y'uko uyu mugabo yiyahuye umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yapfuye-amanitse-mu-mugozi-nyuma-y-amakimbirane-n-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)