Gicumbi: Umwana w'umwaka umwe yashizemo umwuka nyuma yo guturwa hasi na mukuru we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, mu mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete ahagana saa cyenda z'amanywa.

Amakuru dukesha abo mu muryango w'aba bana bombi, n'uko nyakwigwendera yari ateruwe na mukuru we w' imyaka ine mu nzu y'uruganiriro akamutura hasi.

Nyina wari mu gikoni yumvise umwana arira aza yihuta amujyana ku kigo nderabuzima ariko agerayo yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mutete Mwanafunzi Déogratias yemereye IGIHE iby'aya makuru.

Ati 'Ni impanuka, umwana w'imyaka ine yatuye hasi uw'umwaka umwe akaba ari murumuna we nyuma y'uko yari amuteruye".

Ubuyobozi bwasabye ababyeyi kujya birinda kureresha abana abandi, kugira ngo babashe kwirinda impanuka za hato na hato.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umwana-w-umwaka-umwe-yapfuye-ateruwe-na-mukuru-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)