Gisagara: Hatashywe umuyoboro w'amazi wa miliyoni 380Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi bubakiwe wa kilometero zirenga 13, ufite amavomo 9 yakwirakwijwe hirya no hino mu baturage.

Niyoyita Denise utuye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, Umudugudu w'Agatare, yagize ati 'Twazindukaga tujya kuvoma mu rugendo rw'amasaha abiri kugenda no kugaruka, amazi tuzanye tukayarondereza kugira ngo azarambe, bigatuma duhorana umwanda.''

Niyoyita, yakomeje avuga ko hari n'abagiraga ubunebwe bwo kujya kure bagahitamo kujya kudaha ibinamba mu gishanga cy'Akanyaru.

Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda yubatse uyu muyoboro w'amazi, Mukandekezi Françoise, yavuze ko bahisemo guha abaturage amazi meza kuko bazi neza ko azamura imibereho myiza ubuzima.

Ati 'Twabahaye aya mazi kuko twumva neza akamaro k'amazi. Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kugerezwa bakora imirimo yabo batuje kandi bakanagira isuku butyo bagaca ukubiri n'umwanda, bikabarinda indwara noneho bakabaho neza n'amajyambere akiyongera.''

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko uyu muyoboro ugiye kubafasha kuzamura ibipimo by'abaturage bagerwaho n'amazi meza, nk'imwe mu ntego Leta yihaye.

Kugeza ubu Akarere ka Gisagara kagera ku gipimo ya 72% mu mu kwegereza abaturage amazi meza.

Uretse kandi aha i Gisagara, Croix Rouge y'u Rwanda, yubatse imiyoboro y'amazi y'ibirometero bisaga 80 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kunganira Leta kwegereza abaturage amazi meza.

Ku isoko y'aya mazi, hazanywe n'umuriro w'amashanyarazi kugira ngo azajye afasha mu gusunika amazi ngo agere mu midugudu
Amazi yarabegereye, ubu kuvoma ni ukwinyabya
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bw'abafatanyabikorwa nk'aba kuko bagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo
Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, yubatse uyu muyoboro w'amazi, Mukandekezi Francoise, yavuze ko bahisemo guha abaturage amazi meza kuko bazi neza ko amazi ari ubuzima.
Niyoyita Denise, utuye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, Umudugudu w'Agatare yavuze ko kwegerezwa aya mavomero byabaruhuye imvune , bakimakaza isuku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hatashywe-umuyoboro-w-amazi-wa-miliyoni-380frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)