Gisagara: Imbamutima z'ababyeyi begerejwe ivuriro ribafasha kuboneza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bagore bavuga ko baruhutse urugendo rurerure rw'amasaha ari hagati y'abiri n'atatu bakoraga bajya gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko hafi yabo nta kigo cyatangaga izo serivisi mu buryo rusange.

Niyonagira Francine,utuye mu Mudugudu w'Akarambo, Akagari ka Mugombwa, mu Murenge wa Mugombwa, yabwiye IGIHE ko yatangiye kuboneza urubyaro mu 2006, ariko mu buryo bugoye kuko serivisi bayirerwaga ku ibaraza ry'inzu, baza kwimukira mu nzu yakodeshwaga n'ubuyobozi ariko naho bikagora abazikeneraga.

Ati:' Mbere wasangaga bamwe muri twe dufata urugendo rurerure tujya gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro ugasanga bituvuna ariko ubu byarakemutse.'

Vuguziga Donatha baturanye, na we ashimira Leta y'u Rwanda na Enabel babegereje izi serivisi kuko ngo mbere bavunikaga, ariko ubu bikaba byarabaye amateka.

Kantarama Agnes, umuforomokazi utanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku ivuriro riciriritse ryo mu rwego rwa kabiri rya Mugombwa,yavuze ko koko iri vuriro ryaruhuye abaturage mu buryo bugarara.

Ati 'Bitewe n'uko ku kigo nderabuzima cya Mugombwa bitashobokaga, byabaye ngombwa ko hubakwa iyi nzu mu rwego rwo gufasha abaturage. Aho itangiriye gukora byatanze umusaruro kuko abantu ntibabonaga serivisi uko babyifuza.'

'Ubu hano izi serivisi ziratangwa kandi neza kuko dufite ibikoresho bihagije nabyo twahawe na Enabel.'

Ashingiye ku mibare,yagaragaje ko byibura ku munsi usanzwe bakira abantu bari hagati ya 15 na 20, mu gihe ku munsi w'isoko bazamuka bakaba 40 na 50. Ni mu gihe byibura ku kwezi bakira abakiriya bashya bashaka iyo serivisi bagera kuri 70.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dusabe Denyse, yashimye Ubuyobozi bw'Igihugu n'Abafatanyabikorwa barimo Enabel, bahaye imbaraga amavuriro y'ibanze akabasha kugira imbaraga.

Yagize ati: ''Enabel yadufashije kwita kuri aya mavuriro aciriritse binyuze mu mushinga wabo wa Barame Project, akaba atanga serivisi zo kuboneza urubyaro hirya no hino mu karere, abaturage bakagira ubuzima bwiza.'

Yakomeje avuga ko ubu bageze ku gipimo ya 65% mu kuboneza urubyaro, bavuye kuri 45% mu 2020, ibishimangira, ndetse ngo imihigo igeze aheza.

Akarere ka Gisagara kagaragaramo ibigo nderabuzima 14, aho 8 bishamikiye kuri Kiriziya Gatolika, naho 6 gusa bikaba ibya Leta, ibyumvikanisha imbaraga zari zikenewe ngo haboneke ubundi buryo bufasha abaturage kuboneza urubyaro bya kizungu.

Ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwa kabiri rya Mugombwa rishimwa kuba ryaroroheje serivisi ku barituriye.
Ikigo nderabuzima cya Mugombwa ntigitanga serivisi zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu
Kantarama Agnes, umuforomokazi utanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku ivuriro riciriritse ryo mu rwego rwa kabiri rya Mugombwa,yavuze ko koko iri vuriro ryaruhuye abaturage mu buryo bugaragara
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dusabe Denyse, yashimye Ubuyobozi bw'Igihugu n'Abafatanyabikorwa barimo Enabel, bahaye imbaraga amavuriro y'ibanze.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imbamutima-z-ababyeyi-begerejwe-ivuriro-ribafasha-kuboneza-urubyaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)